RFL
Kigali

Ibintu 17 utari uzi bitangaje ku gihugu cya Singapore

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:13/11/2020 9:30
0


Singapore ni igihugu kimwe kitazigera gihagarika gukomeza gutangaza abagisuye ndetse n’isi muri rusange. Kizwi ku izina rya Repubulika ya Singapore, ni umujyi ndetse n'igihugu giherereye mu Majyepfo y'Uburasirazuba bwa Aziya. Ni igihugu kigizwe n’umuco n’amateka bitandukanye bitewe n’abaturage bagituye, hamwe n’ibiribwa bidasanzwe bibayo.



Muri iyi nkuru tugiye kubabwira ibintu bidasanzwe ku gihugu cya Singapore benshi bakunda kugereranya n’u Rwanda bitewe n’ukuntu cyateye imbere vuba bigizwemo uruhare na Nyakwigendera Lee kuan Yu waharaniye ubwigenge bwacyo akanaba Minisriri w’Intebe wacyo wa mbere.

17. Kuva mu 1905, igihugu cya Singapore kimaze guhindura ingengabihe kigenderaho inshuro zigera kuri esheshatu zose. Ubu kikaba kingendera ku ngengabihe ya GMT ya +8 kugira ngo gihuze na Malaysia ariko si yo kuko mu buryo buzima kandi buri tekinike yaba igendera kuri GMT ya +7.5

16. Kurya shikareti mu ruhame ntabwo byemewe muri Singapore cyereka umuntu ufite urupapuro yahawe na Muganga.

15. Singapore ni kimwe mu bihugu 20 bito ku isi. Ikaba igizwe n’ibirwa byinshi aho ikinini muri byo gifite uburebure bugera kuri kilometer 42 naho ubugari bungana na kilometer 23. Muri rusange Singapore ifite ubuso bungana na kilometer kare 683.

14. Muri Singapore hari igipimo ntarengwa cy'uko inyubako ndende zitagomba kurenga metero 250 z’uburebure.

13. Inzu ndende muri Singapore ni Tanjong Pagar centre ikaba ireshya na metero 290, ikaba yaratashywe muri 2016. Iyi nzu yabiherewe uruhushya kugira ngo irenge ku burebure bugenerwa inyubako muri iki gihugu.

12. Singapore ni umwe mu mijyi itatu ikaba n’igihugu icyarimwe. Indi ibiri ni Monaco na Vatican.

11. Ijambo Singapore rituruka ku ijambo ry'iki Malaya “Singapura” ryakoreshwaga mu gihugu bisobanura UMUJYI W’INTARE. Ibi byaje nyuma y'uko igikomangoma cya Singapura SUMATRA yikanze intare kuri iki kirwa kandi ntayigeze ihakandagira na rimwe.

10. Singapore ifite indimi enye zemewe n’amategeko ari zo: English, Malay, Mandarin na Tamil ariko Malay ni rwo rurimi rukoreshwa nk’urw'ibanze nk'uko biri mu itegeko nshinga. Abaturage bo muri Singapore bafite urundi rurimi rwa gatanu rwitwa SINGLISH rukunda kuvugwa n’abaturage gakondo baho.

9. Abaturage bo muri Singapore ni bo bantu ba mbere bafite umuvuduko uri hejuru cyane mu kugenda n’amaguru. Aho bagenda kilometer 6.15 ku isaha.

8. Abaturage benshi bo muri Singapore ni aba Buddhist hagakurikiraho abakiristo, islam n'aba Hindu.

7. Singapore igaragaramo Umurage w’isi wagenwe na UNESCO: Ubusitani bwa Botanika muri Singapore, bwashinzwe mu 1859 igihe Singapore mu bukoloni bw’Ingoma y’u Bwongereza. Bumwe mu busitani butatu ku isi bufite igicumbi cya UNESCO, ubwo busitani bwagize uruhare runini mu bucuruzi bw’amabuye ya rubber mu Majyepfo y’iburasirazuba bwa Aziya mu ntangiriro z'ikinyejana cya 20.

6. Itegeko Nshinga rya Singapore ryemeza ubwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu ashaka. Icyakora, itegeko nshinga ryemerera Guverinoma kugabanya ubwo bwisanzure "nk’ibibuza ko ari ngombwa cyangwa byiza." Guverinoma ivuga ko ibibujijwe ari ngombwa kugira ngo ubwumvikane buke hagati y’amoko menshi agize igihugu bugabanuke.

5. Nyuma ya New Zealand, Singapore niyo iza ku mwanya wa Kabiri mu korohereza abantu baturutse imihanda yose gukorerayo ubucuruzi nk'uko bigaragazwa n’urutonde rwashyizwe hanze na Banki y’isi.

4. Indirimbo y’ubahiriza igihugu cya Singapore yanditse ku noti y’igihumbi ku mafaranga akoreshwa muri iki gihugu mu buryo bwa “MICRO TEXT”. Micro text ni nk'uburyo bwo kwandika ibintu mu mpine.

3. Isumo rirerire ku isi ryakozwe n’umuntu riba mu nzu imbere, turisanga muri Singapore mu busitani bwitwa GARDENS BY THE BAY, bukaba bureshya na Metero 35.

2. Singapore ikunda cyane ubwiherero rwose! Guverinoma mu by'ukuri yashyizeho icyemezo cy’umuryango w’abibumbye cyo kwizihiza ku wa 19 Ugushyingo nk'umunsi w’ubwiherero ku isi, maze mu 2001, umuryango w’ubwiherero ku isi urashingwa.

1. Singapore ni cyo gihugu cya mbere muri Aziya kirangwamo ruswa nkeya kikaba icya gatanu ku Isi yose.

Src: www.holidify.com & www.usnews.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND