RFL
Kigali

Imico ya Diamond Platnumz yaba izakukira kuri mushiki we Esma ?

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:13/11/2020 9:20
0


Ni kenshi cyane abahuje amaraso ya kivandimwe banahuza imico, gusa ni nk’uko bamwe batandukana mu mico n’imyitwarire ariko mu gihugu cya Tanzania, ibyamamare bivukana Diamond Platnumz na Mushiki we Esma bananirwa n’urushako no kuba mu rukundo ruhamye.



Diamond umwe mu bahanga muri muzika y’Afurika by’umwihariko akaba ikirangirire muri Afurika y’Iburasirazuba no mu gihugu cya Tanzania, uko yamamara muri muzika ntasigana no gukundana no gutandukana n’abakobwa benshi.

Esma Platnumz confirms she dumped her Ben 10 to get back together with husband Petit Man » Biggest Kaka

Esma Platnumz ari gutandukana n'abagabo cyane

Imico yo kunanirwa n’urushako, yaba iri gusatira mushiki we, Esma uherutse gutandukana n’umugabo we nyuma y’amezi 3 gusa barushinze, yavugishije benshi dore ko yari yaratandukanye n’abandi basore bari baramwihebeye.

Esma Platnumz, wari umugore wa Yahya Msizwa, yari yabanye n’uyu mugabo ari umugore wa 5 mu bo baharikanye. Mbere y'uko ashyingiranwa na Msizwa yari mu rukundo na Petit Man, Baby J n'abandi. Amakuru yavugaga ko yari afite n’abandi bagabo bari mu rukundo ariko bikarangira batandukanye intego y’ubukwe itagezweho.

Esma Platnumz with her husband

Mu minsi ishize abakurikirana imbuga nkoranyambaga za Esma Platnumz, babonye ubutumwa yatambukije ku bakunzi be abamenyesha ko yamaze gutandukana n’umugabo we, atangaza ko ari ingaragu atari umugore ubana n’umugabo kubera kutumvikana neza n’umugabo.

Uyu mugore, Esma Platnumz, nubwo avugwaho gutandukana n’abagabo, ntaragera ku rugero rwa musaza we, Diamond Platnumz umaze gutandukana n’abakobwa n’abagore bagera kuri 14 kandi bo mu bihugu bitandukanye, birimo Tanzania, Uganda, Burundi, n’ahandi.

Esma Platnumz with Petit Man

Esma Platnumz yatandukanye na Petit Man






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND