RFL
Kigali

Umwamikazi utatse Zahabu! Ikibatsi cy’urukundo cyongeye kwaka nyuma y’imyaka 3 Safi Madiba na Parfine badacana uwaka

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:11/11/2020 21:12
2


Abahanga bati “Akaryoheye itama gatuma umutima urehareha”, yego nibyo kuko abenshi bagorwa no kuzinukwa umuntu babanye, bibaho gacye. Umuhanzi Safi Madiba, nyuma yo gutandukana na Niyonizeye Judith, yerekanye ko agikunda cyane uwo bahoze mu munyenga w’urukundo, Parfine.



Safi Madiba, ni umugabo wamaze gutandukana n’umugore we babanaga  byemewe, Niyonozeye Judithe, gusa aherutse kubitera utwatsi mu kiganiro aherutse kugirana n'abanyamakuru.

Abantu benshi babonye ubukwe bwa Safi Madiba na Judithe, bavugaga ko batazarambana na cyane ko batigeze bakundana bizwi, kuko byari nk’ibanga. Nyuma yo kubana, amakuru yakomeje gucicikana anashimangira ko Safi Madiba akurikiye Judithe ku bw’imitungo y’ifaranga nta rukundo ku mutima amufitiye.

❤Ubukwe bwa SAFI MADIBA na Parfine❤ || Canada Divorce hagati ya Safi Madiba  na Judith - YouTube

Safi Madiba na Parfine

Safi abana na Judithe yakomeje kubaho mu buzima bwa gisore hano mu mujyi wa Kigali, ntanerekane ko yishimiye umugore we ngo abe yamushyira ku mbuga nkoranyambaga kenshi bari kumwe nk’uko abandi babikora ibyatumaga bamwe bavuga ko atamwishimira cyane by’agahebuzo 100%.

Uyu muhanzi wabarizwaga muri Urban Boy ubu ukora muzika ku giti cye, ari kubarizwa mu gihugu cya Canada ari naho ari gukorera  muzika. Uwari umugore we Judithe nawe ari mu Rwanda mu bikorwa byo gukina Filime. 

Muri iyi minsi, Safi Madiba ashobora kuba ari gukundana na Parifine nyuma y’imyaka 3 kuko  urugendo rw’urukundo rwabo ruhera muri 2015 ubwo uyu mukobwa Parfine yavaga mu gihugu cy’u Busuwisi agafungira Feri i Kigali aho Safi Madiba yari ari, aje kumusura.

Parfine yahishuye icyatumye atandukana na Safi Madiba - Teradig News

Safi na Parfine bakanyujijeho mu rukundo

Baryohewe n’urukundo karahava, inkuru zirandikwa, amafoto aracikikana. Ntabwo byabahiriye ku buryo babana nk’umugabo n’umugore, kuko Parfine yashinjaga Safi Madiba ubushurashuzi, ubusambanyi no gukunda iby’isi birimo ifaranga riva  i mahanga muri Diaspora, ni ko gutandukana nabi cyane baterana amagambo mabi no kurebana ay'ingwe umwe akomeza ubuzima bwe n’undi bigenda uko.

Ariko ka gatima n’akarimi karigase ku buki kumva kakomeza, hakomeje kumvikana urunturuntu rw’ikibatsi cy’urukundo hagati ya Safi Madiba na Parifine. Ubwo uyu mukobwa Parfine yagiraga isabukuru y’amakuru, Safi Madiba yabaye uwa mbere mu kumwifuriza umunsi mwiza w’amavuko, ati 'Isabukuru nziza mwamikazi utatse zahabu'. Abantu batandukanye babonye ubu butumwa bwa Safi Madiba bibajije niba agikunda Parfine cyangwa niba aba akurikiye amafaranga koko.

Safi Madiba yatandukanye n'umukunzi we Parfine U - Inyarwanda.com

Ku rukuta rwa Instagram Safi Madiba akifuriza Parfine umunsi w’amavuko mwiza, uwitwa Kayihura yagize ati “Ndabona ibintu bigiye gucamo rwose, undi ati “Umutype yikundira kecuru na zakanyujijeho zimuha Ikofi ibindi ntubimukoze”. Uwitwa Pious250 akomeza agira ati “Ni byo koko ngo aho yanyuze ntihaca urwango”.



Ibitekerezo by'abafana ku butumwa Safi Madiba yageneye Parfine ku isabukuru ye








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • OSCAR OSIPINO NDAYIZEYE3 years ago
    AHAAA! URUKUNDO RURIMO IFARANGA NTIRURAMBA NTAWAMENYA NIBA NONEHOBIZACAMO BAKABANA AKARAMATA ARIKOSE ABAKOBWA BAFITE IMARI BASHIZE MWISI NTAWAMENYA.
  • Rene Bharat 3 years ago
    Burya , Uru kundo ,Rubarurwambere Naho Ibyo ,Sikibazo Kd turamushyigikiye





Inyarwanda BACKGROUND