RFL
Kigali

Michael Scofield ntazongera gukina muri filime Prison Break

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/11/2020 15:43
2


Umukinnyi wa filime ukora benshi ku mutima Wentworth Mille uzwi kandi nka Michael Scofield, yanditse amenyesha ko atazongera gukina muri filime y'uruhererekane igaragaza ubuhanga n'amayeri yo gutoroka gereza yitwa Prison Break ifite igikundiro cyihariye bitewe n’inkuru yayo.



Michael Scofield ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga w’umwanditsi wazo unaziyobora. Filime Prison Break yamwubakiye izina mu buryo budasanzwe ku Isi, aba mu b’imena. Igaragaza uko yakoze icyaha agafungwa agamije kuzatoresha mukuru we gereza yitwa Ogygia yo muri Yemen.

Michael uri mu bakinnyi b’imena ba filime Prison Break yanditse kuri konti ye ya instagram akurikirwaho n’abantu barenga ibihumbi 230, avuga ko atazongera kugaragara muri filime Prison Break.

Yavuze ko asezeye bitewe n’uko adashaka gukomeza gukina umwanya yahawe udahindagurika w’umuntu ufite umurongo mwiza. We, avuga ko umwanya nk’uyu wakinywe n’abantu benshi ‘bityo ndarambiwe’.

Ati “Ntimuzongera kubona Michael.”-Yihanganishije abakunzi b’iyi filime, avuga ko bashobora kuzongera kumubona mu gihe haba hongewemo izindi ‘season’. Ati “Ndabizi ko mbatengushye. Ariko nsabye imbabazi." Uyu mukinnyi yanavuze ko nta cyizere cy'uko igice (season) cya Gatandatu kizasohoka.

Mukuru we Lincoln [Dominic Purcell] muri filime Prison Break, yavuze ko ashyigikiye icyemezo cye kandi yumva impamvu nyamukuru yatumye asezera muri Prison Break. Ati “Nishimiye ko wabafashe icyemezo ku bw’ubuzima bwawe n’ukuri kwawe.”

Sarah Wayne Callies ukina ari umuganga muri iyi filime akaba n’umukunzi we Michael Scofield, yavuze ko yishimiye intambwe Michael yateye mu buzima bwe, yo gutangira gushyira imbaraga mu kwiga gukina filime z'abaryamana (abatinganyi) bahuje ibitsina.

Yashimye urukundo rutangaje n’akazi k’indashyikirwa bakoranye bombi. Avuga ko amushyigikiye mu rugendo rushya yatangiye rw’ubuzima bwe.

Michael agiye kwitoza gukina muri izi filime, mu gihe mu 2007 yahakanye ko ari umutinganyi. Ariko nyuma azakwanga kujya mu iserukiramuco ryabereye mu Burusiya, kuko ngo ‘badafata neza abatinganyi’

Hari abavuga ko Prison Break ari filime y’ibihe byose bitewe n’ubuhanga burimo. Episode yayo ya mbere yaciye kuri Televiziyo ya Fox ku wa 29 Nzeri 2005. Ibice bine byayo (Seaoson) bifite uduce (Episode) 81.

Iyi filime igeze kuri season ya Gatanu. Ndetse benshi bategereje season ya Gatandatu n'ubwo nta cyizere cy'uko izasohoka. Yatunganyijwe na Paul Scheuring, ndetse kugeza mu 2009 hari hasohotse season 3, 2017 bongeraho izindi ebyiri.

Amashusho y’iyi filime yafatiwe mu bihugu bitandukanye no ku Mugabane wa Afurika muri Maroc, irimo abakinnyi b’imena nka T-Bag, C-Note, Lincoln Burrows, Sarah umugore wa Scofield n’abandi.

Michael Scofield yatangaje ko atazongera gukina muri filime Prison Break yari igeze ku gice cya Gatandatu

Michael yavuze ko arambwiye gukina umwanya udahinduka muri filime Prison Break, ko agiye gushyira imbere kuri filime z'abatinganyi

Michael Scofield na Dominic Purcell ukina ari mukuru we muri filime y'uruhererekane ya Prison Break yakanyujijeho mu buryo bukomeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nshimiyimanamanase3 years ago
    Ndatekerezayuko michairesikophrod narekagukina iyifrime itazaba igikunzwe nkukoikunzwe.
  • Eugène3 years ago
    Prison break naragikunze cyane.Michael Scofield yayikinanye ubuhanga bituma ayinkundisha cyane.gusa aho yerekeje sinzamukurikira





Inyarwanda BACKGROUND