RFL
Kigali

Impaka zitangiye kare! Ni nde urenze undi muri muzika hagati ya Nel Ngabo na Calvin Mbanda abanyempano bananganya imyaka?

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:11/11/2020 15:35
2


Abahanzi batandukanye bakora muzika kandi bakayikora neza cyane, biragoye gushinja umuhanzi ubuswa mu miririmbire kuko igihangano cye kiba gifite abagikunda n'icyo bagikundira, kandi buri muntu agira amarangamutima ye. Abahanzi bari kuzamuka neza, Nel Ngabo na Calvin Mbanda batangiye gukurura impaka mu bafana bibaza ni nde urenze undi?



Umuziki wa Nel Ngabo na Calvin Mbanda urashimishije cyane, aba bombi barangana no mu myaka y’ubukure kuri 21 y’amavuko. Batangiye kumvikana ku ruhando rwa muzika mu mwaka wa 2019, bombi bamaze kwinjira muri Label zikomeye ariko zikora bitandukanye.

Abahanzi babarizwa muri 'The Mane' basohoye ku nshuro ya mbere indirimbo  bahuriyemo bose - Teradig News

Abakunzi ba muzika n’abawukurikiranira hafi, tariki ya 07 Ukwakira 2019, bamenye ko Label ya The Mane, yagiranye amasezerano y’imikoranire n’umuhanzi ukizamuka ufite impano ihambaye mu kuriririmba, Mbanda John uzwi nka Calvin Mbanda, asangamo amazina akomeye arimo; Safi Madiba, Queen Cha, Jay Polly na Marina Deborah, gusa bamwe bamaze gusezerera iyi nzu harimo, Safi Madiba na Jay Polly.

Aye By Calvin Mbanda

Uyu muhanzi, Calvin Mbanda akigera muri The Mane, yakoze indirimbo 'All I Need' ya mbere yakoreyemo. Mbanda yinjiye muri The Mane nyuma yo kwerekana ubuhanga bwe dore ko  ari we watsinze irushanwa ‘Spark Your Talent’ ryateguwe na TECNO ifatanyije na The Mane, ahembwa kwinjira muri The Mane na Miliyoni 1 Frw. Yakoze indirimbo zirimo; “Simbazi”, “My Lover” “Aye” n’izindi.

Nelly Ngabo Dreams of Taking Rwandan Music on International Scene – KT PRESS

Nel Ngabo

Nelson Rwangabo uzwi nka Nel Ngabo, yinjiye muri Kina Music mu 2019. Yasinye amasezerano y’imyaka itatu maze icyo gihe asangamo abahanzi bakomeye barimo: Dream Boy, Butera Knowless, Tom Close bari basanzwemo ariko bamwe bamaze gutandukana nayo barimo Dream Boyz yasenyutse.

Akigeramo, Nel Ngabo yashyize hanze indirimbo ya mbere yise “Why” nyuma yokeze nyinshi zakoze ku mitima ya benshi zirimo nka; “Nzahinduka”, “Byakoroha”, “Yamotena” Ft Platin, “Ntibikabe” ft Butera Knowless, “Nzagukunda”, “ Zoli” (iri kuvugisha benshi), “Agacupa”, na “Low Key” ari yo ndirimbo nshya ye aheruka gukora.

Nel Ngabo mu ndirimbo nshya

Abafana b’umuziki mu Rwanda, akenshi bakunda kugereranya aba bahanzi bibaza umuhanga muri bo. Bamwe mu bagiye bahura n’umunyamakuru wa InyaRwanda.com yababazaga umuhanga muri aba bahanzi 2 (Nel Ngabo na Calvin Mbanda).

Umwe witwa Carlos yagize ati: “Njyewe natangiye kumva umuziki w’u Rwanda kera cyane, bariya bana 2, uretse kwirengagiza, Calvin Mbanda ni umuhanga ahubwo ntaho yamenera kubera The Mane byayiyobeye kubera ko Bad Rama upanga imishinga ntifate neza agahanyanyaza”.

Uwitwa Sandrine yagize ati “Nel Ngabo nyine ari ku ibere, urabizi ugiye muri Kina Music ahita amenyekana, Calvin Mbanda numva ari umuhanga ahubwo ari muri Label idakomeye cyane ugereranije na Kina Music”. 

Uwitwa Valens, we yagize ati: “Erega ibyo umbaza urabizi, ugeze Kina Music aba abaye uwo ku ibere, Nel Ngabo ari ku ibere ariko Mbanda aramurusha, gusa bitewe n'aho ari muri The Mane nyine nta kundi akora bucye bucye”.

Junior, nawe yungamo ati: "Ibyo umbaza ni urucabana, njyewe mbona Calvin Mbanda ari umuhanga ku rwego rwo hejuru. Kayitesi, ati “Umva! have have Nel ngabo arabinkorera kandi arabizi pe, Kina Music irakomeye”. Manzi, nawe ati ”Nel Ngabo arakomeye ni umuhanga, Kina Music mu kazi kose”.

Impaka mu muziki usanga zitarangira, abenshi bemeje ko Nel Ngabo ari ku ibere muri muzika kubera Kina Music ariko nawe akaba umuhanga kabuhariwe n'ubwo Calvin Mbanda avugwa na benshi nk’umuhanga mu gihe yaba nawe ari nko muri Kina Music imuha imbaraga zo gukora buri gihe.

REBA HANO 'ZOLI' INDIRIMBO YA NEL NGABO


  

REBA HANO 'ALL I NEED' INDIRIMBO YA CALVIN MBANDA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kalisa3 years ago
    Biranababaje kuba mubagereranya kabisa? Nel ngabo ntaho ahuriye nuwomu petit wangu! Haba kwijwi, Nel ararenze haba kumirongo, Nel ararenze, haba noguhagarara neza mumikorere, Nel ararenze kuko Kina Music Ni lebel iri kuri level yahatari man! So please mwibeshye mugereranya ibidahuye. Kuko uyu mbanda arimukiciro kimwe nabariya ba petit bandi bo hasi bakizamuka. Gusa wenda murashaka kumushakira Hit mumugereranya na Ngabo, arikubundi ntaho bahuriye wangu!
  • Kabebe2 years ago
    Umva nel ngabo arabikora cyane kuba ari muri kina music kd urabyumvako irenze gx ndamushimira mundirimbo akora cyane cyane low key





Inyarwanda BACKGROUND