RFL
Kigali

Malawi: Abanyeshuri 38 batawe muri yombi bakekwaho icyaha cyo gukopera ikizamini cya leta

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:5/11/2020 7:00
0


Abanyeshuri 38, mu gihugu cya Malawi batawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri bakurikiranweho icyaha cyo gukopera ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye. Aba banyeshuri bigaga ku ishuri rya Chayamba Secondary School riherereye mu gace ka Kasungu.



Amakuru dukesha igitangazamakuru, Malawi News Agency, avuga ko hari amakuru atizewe avuga ko ibizamini bya leta by’umwaka wa 2020 byaba byarageze mu maboko y’abanyeshuri mu buryo bw’ubusamo. Kuri iyo ngingo hiyongeraho ko n’abanyeshuri batangiye guhererekanya ibibazo by’ibi bizamini binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Umuvugizi wa porisi mu gace ka Kasungu, Harry Nanwaza, yatangarije Malawi News Agency ko aba banyeshuri batangiye gufatwa ubwo umwe mu bayobozi bakuru mu kigo gifite ibizamini bya leta mu nshingano zacyo yasuraga ahakorerwaga ibizamini agatahura umunyeshuri wari ufite terefoni mu kizamini.

Nyuma yo gufatira terefoni y’uyu munyeshuri bikaba ngombwa ko hasuzumwa ko atayikopereragamo, basanze mu butumwa bwe bwo ku rubuga rwa WhatsApp harimo n’ikizamini cy’isomo ry’ibinyabuzima.

Nyuma yo gutangiza iperereza, abandi banyeshuri 37 na bo bahise bakekwaho iki cyaha kimwe n’uwa mbere bahise batabwa muri yombi. Gufungwa kw’aba banyeshuri ntikwatinze kuko babaye barekuwe by’agateganyo ngo iperereza rikomeze ndetse na bo bakomeze ibindi bizamini bari basigaje.

Alex Bwanthi, umuyobozi w’ikigo cya Chayamba Secondary School, yatangaje ko n’ubwo aba banyeshuri batawe muri yombi bakekwaho iki cyaha, bisobanura ko bafashwe bakopera. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND