RFL
Kigali

Umugore wa nyakwigendera Sean Connery yatangaje icyamwishe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/11/2020 17:15
0


Sean Connery witabye Imana kuwa Gatandatu w’icyumweru gishije, umuryango we ntiwigeze utangaza icyo yazize. Kuri ubu umugore we akaba yagitangarije itangazamakuru mu masaha macye ashize.



Sean Connery wamenyekanye mu ma filime menshi atandukanye yakinnyemo by'umwihariko filime ya James Bond akaba ariyo yamugize icyirangirire. Yapfuye afite imyaka 90 y’amavuko.

Umugore we yasize witwa Micheline Roquebrune yatangarije ikinyamakuru The Mail ko umugabo we yishwe n’indwara yitwa dementia yari amanye imyaka irega icumi.

Yakomeje avuga ko iyi ndwara dementia yishe umugabo we, bayigize ibanga kuva ikimufata. Uretse abo mu muryango wabo ni bo bari babizi, bakaba barabihishe itangazamakuru ku bw’umutekano wa nyakwigendera Sean Connery.

Uyu mugore we Micheline Roquebrune w’imyaka 91 yanongeyeho ko ubwo umugabo we yapfaga yari amuri iruhande ndetse amufashe ukuboko.

Yasoje ashimira abafana bose b’umugabo we bakomeje kumwoherereza ubutumwa bumwihanganisha. Yanashimiye by'umwihariko yashimiye umukinnyi wa filme ukomeye witwa Pierce Brosnan wabaye hafi y’umuryango muri ibi bihe bitoroshye. 

Biteganyijwe ko Sean Connery azashyingurwa mu cyubahiro mu cyumweru gitaha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND