RFL
Kigali

Ibitangaje kuri Uzabakiriho wamaze imyaka 9 akuruza ikibuno, akabwirwa mu nzozi ko ari bugende bwacya akagenda!-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:31/10/2020 20:46
1


Uzabakiriho Vincent umunyarwenya, umushabitsi akaba n’umukinnyi w’ama Filime yahishuye uko yakuruje ikibuno imyaka 9, nyuma ari mu nzozi agasabwa n’umuntu gushaka uduti tubiri agatangira kutugenderaho, bwacya inzozi zikaba impamo agatangira kugenda.



Uzabakiriho Vincent w'imyaka 26 y'amavuko ni umusore wavukanye ubumuga budasanzwe. Atuye mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba mu Ntara y'Amajyaruguru. Nyina umubyara Kabarere Venerand, mu kiganiro kigufi ya giranye na InyaRwanda TV yavuze ko uyu musore ubwo yavukaga, ibiganza bye byari bifashe ku matama, amaguru areba inyuma ndetse n’umutwe ureba mu ruhande rw’iburyo.

Kuko bari babayeho mu buzima bwa gikene kandi nta n'undi muntu umufasha yagiraga, byari ikibazo kubona aho amusiga ngo akore uturimo dutandukanye two mu rugo akabifashwamo n’umwobo yari yaracukuye agashyiramo imyenda akamusigamo. Uzabakiriho Vincent avuga ku buzima bushaririye yanyuzemo, yavuze ko ubu hashize imyaka 17 amenye kugenda.

Ati ”Hari imyaka icyenda ntangiye kugenda, ubuzima bwo hasi bwa bundi bw’abana bakina ibyo ntabwo mbizi kubera ko aho banterekaga habaga ari aho ngaho’’. Uzabakiriho Vincent washoboraga kunyagirwa n’imvura igihe atabonye umukura aho ari, yakomeje asobanura uko imyaka 9 yihiritse adashobora kugenda ahubwo akuruza ikibuno nabwo bigoye nyuma Imana ikamukorera igitangaza gikomeye binyuze mu nzozi bwacya agatangira kugenda.

Ati”(…..) Niryamiye, kwa kundi urota, ndarota ngo umuntu wambaye ibintu by’umweru araza ariko mbona ari umuzungu ariko avuga ururimi numva arambwira ati uraho ati Data yantumye ngo mu gitondo uhaguruke atangire ufate inkoni ibyeri ugende”.

Yongeyeho ko n’ubwo yakundaga gusenga kandi akunda Imana atahise yiyumvisha ukuntu ari bufate inkoni kandi n’amaboko atararambukaga hanyuma agatangira kugenda kandi n’amaguru yararebaga inyuma. Ati ”Urumva sinahagurukaga amaboka yari ameze gutya ntabwo yavaga ku matama nawe ibaze bibaye bimeze gutyo ukarota ubwirwa ngo mu gitondo ufate inkoni ibyiri uhaguruke ugende nawe n'ubwo waba uri umwizerwa byanga byakunda urabanza agashidikanya”.

Yongeye ho ko mu nzozi wa muntu baganiraga wari wamubwiye ko 'yatumwe na Data', yamubajije uwo Data wamutumye uwo ari we. Undi ngo yamushubije ko uwo Data ari uwa twese wo mu ijuru umukunda ari nayo mpamvu yamumutumyeho. 

Nyuma y’ikiganiro bagiranye, yavuze ko yakangutse agasanga amaboko ari kurambuka akarenga aho yageraga ndetse n’amaguru atakireba inyuma cyane. Ngo yihutiye kubwira nyina ibyamubayeho mu nzozi kuko yumvaga bidasanzwe. Ati ”(…..)nkangutse mbibwira mama icyo gihe nta shyamba twagiraga aragenda ajya mu baturamyi ashakayo utwo dukoni ntangira guhaguruka”.


Yamaze imyaka 9 akuruza ikibuno Imana imukorera igitangaza ubu aragenda

Ntabwo yahise agenda neza ahubwo ngo rimwe na rimwe yarahagurukaga akagwa, bamukorera imbago ebyiri nyuma atangira kugendera kuri imwe kugeza ubwo ku myaka 12 yatangiye kugenda neza. Kabarere Venerand nyina w’uyu musore yavuze ko ashima Imana yamukuyeho igisuzuguriro anahishura ko amubonamo icyizere ashingiye ku mpano yifitemo kuva mu buto bwe zirimo guhimba utuntu dutandukanye.

Uzabakiriho Vincent, uko yagiye akura ni ko impano ze zagiye zaguka ariko ubu akaba yisanga cyane mu gukina ama filime no kuba umunyarwenya. N’ubwo yacikirije amashuri kubera ubushobozi ngo yari umuhanga ku buryo iteka yazaga muri batanu ba mbere. Kwiga byanze, yatekereje uburyo bwo gushakisha imibereho yinjira mu bucuruzi buciriritse ahereye ku ikarito.

Ubu acururiza mu isoko rya kijyambere rya Gicumbi aho acuruza amarido, ibyo kwiyorosa bigezweho afatanije n’abandi. Yavuze ko abonye abamufasha yashora cyane mu bucuruzi akabona ubushobozi bwo kwagura impano zo gukina ama filime na comedy nk'uko twigeze kubigarukaho. Yari amaze iminsi ari gukina muri filime y'uruhererekane y’urwenya yitwa Gapfizi inyuzwa kuri channel ya Youtube yitwa KINYA-CONEDY.


Uzabakiriho Vincent wifuza kumufasha wamubona kuri 0785030297/0724637302


Nyina afite ibyishimo kuko Imana yamukuyeho igisuzuguriro ikamukorera igitangaza gikomeye

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UZABAKIRIHO VINCENT


REBA HANO UKO UZABAKIRIHO VINCENT AKINA MURI FILIME YITWA 'GAPFIZI'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jules Felix3 years ago
    Imana irakora erg!





Inyarwanda BACKGROUND