RFL
Kigali

"Rayon Sports yari irimo akavuyo bituma nigira muri Mukura"- Nkomezi Alex

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:31/10/2020 16:34
0


Nkomezi Alex aheruka kongera gusinyira ikipe ya Mukura Victory Sport, nyuma y'umwaka umwe ayivuyemo, aratangaza ko nyuma yaho bitagenze neza muri APR FC, yumvaga nta handi yakwerekeza usibye Muri Mukura Victory Sport.



Mu kiganiro yagiranye na Radio Salus ikorera mu Majyepfo y'u Rwanda ari naho ikipe ya Mukura ibarizwa, uyu mukinnyi wazamukiye mu ikipe ya Sunrise yatangaje ko n'ubwo yagiye mu ikipe ya APR FC bikanga, yahise yumva nta yindi kipe yakwerekezamo usibye Mukura. Yagize ati "Ikipe nari ndimo ntacyo nabuze usibye wenda kugenda ngira ibibazo by'imvune, ariko ntacyo nahaburiye.

Ku bijyanye na Mukura, nyuma y'APR FC ni yo kipe nifuzaga gukinira, ni ikipe nkunda kuko yanyeretse urukundo nkiyikinira. Hari amakipe twavuga ndetse Rayon Sports navuganye n'umutoza Cassa, ariko numvaga umutima wanjye umbwira gusubira muri Mukura, kuko niyo nipe nakorera". 


Alex Nkomezi ntawo byamugendekeye neza muri APR FC 

Abajijwe ku kijyanye n'ibiganiro byo muri Rayon Sports, Alex yavuze ko na we yatekereje kuba yaguma muri Kigali, agakinira Rayon Sports ariko akagira ubwoba bw'akavuyo kari muri iyi kipe. Ati "Natinye akavuyo kari muri Rayon Sports ndetse mbona ibintu bitameze neza kandi icyo gihe umwanya wari uri kugenda kuko igihe cyo gusinyisha abakinnyi cyarimo kurangira, mpitamo kwigira muri Mukura."

Alex Nkomezi abaye umukinnyi wa kabiri ugarutse nyuma y'umwaka umwe ahavuye kuko na Iragire Saidi yagarutse avuye mu ikipe ya Rayon Sports.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND