RFL
Kigali

Icyo Fortran Bigirimana yiteze ku ndirimbo yakoranye na Kayiba ugezweho muri Congo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/10/2020 13:05
0


Umuramyi ukomoka mu Burundi Fortran Bigirimana yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yitwa ‘Esprit de Dieu’ yakoranye na Rosny Kayiba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, avuga ko ari umuramyi ugezweho kandi ukorera Imana atitangiye itama.



Umushinga w’indirimbo ‘Esprit de Dieu’ watangiriye mu gitaramo Fortran Bigirimana na Rosny Kayiba bahuriyemo mu mwaka wa 2019 cyabereye mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa.

Ni igitaramo cyari cyanatumiwemo Maggie Blanchard wo mu gihugu cya Canada. Ndetse Rosny Kayiba yari umwe mu bagombaga kuririmba muri iki gitaramo n’ubwo akomoka muri Congo ariko atuye mu Buholandi.

Fortran yabwiye INYARWANDA, ko nyuma y’iki gitaramo yaganiriye Rosny Kayiba, baramenyana ndetse ko yakunze uburyo muri we yifitemo umutima w’ububanyi n’impano itangaje ituma muri iki gihe ahageze neza muri Congo.

Uyu muramyi uvuka mu Burundi avuga ko ibiganiro bye na Rosny byahereye aho bakomeza kuvugana kugeza ubwo biyemeje guhurira mu ndirimbo ihimbaza Imana bise ‘Esprit de Dieu’ basohoye mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020.

Iyi ndirimbo n’isengesho rya buri wese usaba umwuka wera kumugenderera, akabasha guhishurirwa agahanika avuka izina rya Kristo.

Aba baramyi kandi baririmba bumvikanisha ko nubwo waba ufite ibibazo by’uburwayi, utabyara, ubukene n’ibindi ukwiye kwiginga Imana kugira ngo ikugirire neza, kuko ariyo ishobora gukora ibyo umwana w’umuntu atashobora.

Bigirimana avuga ko yizera neza ko umuntu ushaka kwihuta mu buzima agenda wenyine, ariko ko iyo ashaka kugera kure ajyana n’abandi.

Ibi ngo bisobanuye ko gukorana na Rosny ntakindi kigamijwe uretse guhesha icyubahiro Imana, guhembura ubwoko bwayo no kwamamaza birushijeho izina rya Kristo.

Ati “Nizera ko ari ibintu biri bugire icyo bimarira ubwami bw’Imana dukorera. Kuko twizera ko biri butumwe benshi begera Imana kurushaho.”

Rosny Kayiba wakoranye indirimbo Bigirimana ni umuramyi w’umuhanga Congo ifite muri iki gihe. Akunda Imana kandi arayikorera n’umutima we wose; akaba n’umuhanga mu miririmbire.

Asanzwe azi gucuranga piano ndetse ari mu b’imbere bakunzwe muri Congo muri iki gihe. Asanzwe azwi mu ndirimbo zirimo ‘Matonda (Imela)’, ‘Mon Meilleur Ami’, ‘Mwana n’Elaka’ n’izindi.

Bigirimana yaherukaga gusohora indirimbo ‘N’uhimbazwe’ iri kuri Album yamurikiye mu gitaramo ‘Fragrance of Worship’ cyabereye i Kigali mu mwana wa 2018.

Umuhanzi ukomoka mu Burundi Fortran Bigirimana yakoranye indirimbo na Rosny ugezweho muri Congo


Bigirimana yavuze ko indirimbo 'Esprit de Dieu' bayitezeho guhesha umugisha ubwoko bw'Imana no guhemburwa

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ESPRIT DE DIEU' YA FORTRAN BIGIRIMANA NA ROSNY KAYIBA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND