RFL
Kigali

Mu cyumweru dusoje: Amafoto ya Perezida Paul Kagame yakoze ku mitima ya benshi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:31/10/2020 22:08
1


Mu cyumweru dusoje, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hagiye hacaracara amafoto meza ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, akazamura amarangamutima ya benshi bakayakunda bihebuje.



Kubera gukundwa cyane n’Abanyarwanda ndetse n’abandi batandukanye kubera ibigwi bye, biri mu bituma iyo umuturage abonye ifoto y’umukuru w’Igihugu, Paul Kagame ayisangiza abandi bantu. Amafoto ye atangwaho ibitekerezo byinshi cyane byiganjemo iby'abavuga ko Perezida Kagame ari impano Imana yahaye u Rwanda, abandi bakavuga ko ari we mu Perezida ukunzwe cyane muri Afrika.

Kuri ubu ku mbuga nkoranyamabaga benshi bari kwishimira umukuru w’Igihugu cy'u Rwanda umurava agaragaza mu gushyigikira ibikorwa bitandukanye bibera mu gihugu, urugero nk’aho yagaragaye ari kugenda mu mvura ubwo yajyaga kuganira n’abanyeshuri bitegura kuba ba Ofisiye mu Ngabo z'u Rwanda.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame

Umunsi yizihizaga isabukuru y’amavuko, kuwa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020, Perezida Paul Kagame yishimiwe n'abatari bake ubwo yitabiraga umukino wa shampiyona ya Basketball imbonankubone wahuje REG BBC na APR BBC wabereye muri Kigali Arena. Perezida Kagame yari kumwe na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa. Uyu mukino warangiye, REG BBC ikatishije itike y'umukino wa nyuma nyuma yo kwisasira APR BBC ku ntsinzi y'amanota 75-68. 


Ku isabukuru y'amavuko, Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino wa Basketball wabereye muri Kigali Arena

Tariki 30 Ukwakira 2020 kandi hari ifoto ya Perezida Paul Kagame ari hagati y’Abayobozi b’Uturere dutatu (Nyaruguru, Huye na Rwamagana) twabaye utwa mbere mu mihigo 2019/2020. Uyu mwaka mu mihigo, Akarere ka Nyaruguru ni ko kaje ku isonga n’amanota 84% naho Akarere ka Rusizi kaza ku mwanya wa nyuma n'amanota 50%.  Perezida Kagame yahanuye abayobozi mu nzego zitandukanye barebera ibintu bipfa, ntihagire icyo bakora mu kubikosora mu gihe biri mu nshingano zabo.

Abayobozi b

Paul Kagame ari hagati y'abayobozi b'uturere 3 twabaye utwa mbere mu mihigo 2019-2020

Mu mafoto kandi meza ya Perezida Paul Kagame agaragara mu kavura gacye ajya kuganira n’abitegura kuba ba Ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda bakurikira amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Gako mu Karere ka Bugesera. 






Abanyeshuri bari mu kigo cya gisirikare i Gako bitegura kuba ba Ofisiye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nyaminga3 years ago
    dukukandaurwanda kwifanyijentngabo





Inyarwanda BACKGROUND