RFL
Kigali

Biravugwa: Burna Boy yatandukanye n’umukunzi we nyuma y’uko buri umwe akuye mugenzi we mu bo akurikira kuri Instagram

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:31/10/2020 11:17
0


Umuhanzi Burna Boy ukunzwe muri Afurika no ku isi muri rusange biri kuvugwa ko ashobora kuba yatandukanye n’umukunzi we w’umwongerezakazi Stefflon Don nyuma y’uko buri umwe akuye mugenzi we mu bo akurikira [Unfollow] ku rubuga rwa Instagram.



Damini Ebunoluwa Ogulu uzwi nka Burna Boy nk’izina ry’ubuhanzi we n’umukunzi we Stefflon Don batangiye urugendo rwabo mu rukundo umwaka ushize wa 2019. Nyuma y’uko buri umwe amaze gukura mugenzi we mu bo akurikira kuri Instagram hatangiye kuvugwa inkuru zitandukanye zivuga ko urukundo rw'aba bombi rushobora kuba rwajemo agatotsi cyangwa se rukaba rwageze ku iherezo.

N'ubwo inkuru nyinshi zivuga ko aba bombi bashobora kuba batandukanye nta gihamya gihari kirabyemeza cyangwa se niba ari bo ku giti cyabo bakoze ibi ku bushake. Kugeza magingo aya aba bombi ntacyo baratangaza kuri ibi.


Burna Boy n'umukunzi we buri umwe yakuye mugenzi we muvbo akurikira kuri Instagram

Mu minsi ishize uyu mukobwa Stefflon Don aherutse kumvikana ashyigikiye umukunzi we Burna Boy ubwo yatangaga ubutumwa bwe ku bibazo bimaze iminsi muri Nigeria mu myigaragambyo yiswe “EndSARS” ndetse avuganira umukunzi we nyuma y’uko abanya-Nigeria bamwibasiye bavuga ko nta bufasha bwe ari kubaha mu bibazo barimo.

Burna Boy and his Girlfriend
Burna Boy and his Girlfriend

Burna Boy na Stefflon Don batangiye urugendo rwabo mu rukundo mu mwaka wa 2019

Urukundo rw'aba bombi rwari rugeze aharyoshye dore ko buri umwe yakundaga kuvuga iby’urukundo rwabo mu ruhame ndetse Burna Boy yigeze gutangaza ko ari hafi kurongora Stefflon Don bakabana nk’umugabo n’umugore. Si umusore gusa n’umukobwa nawe mu kiganiro yakoze umwaka ushize yatangaje ko yiteguye kubana n’umukunzi we.

 

Src: Pulse.ng & Legit

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND