Umuhanzi Burna Boy ukunzwe muri Afurika no ku isi muri rusange biri kuvugwa ko ashobora kuba yatandukanye n’umukunzi we w’umwongerezakazi Stefflon Don nyuma y’uko buri umwe akuye mugenzi we mu bo akurikira [Unfollow] ku rubuga rwa Instagram.
Damini Ebunoluwa Ogulu uzwi nka Burna Boy nk’izina ry’ubuhanzi
we n’umukunzi we Stefflon Don batangiye urugendo rwabo mu rukundo umwaka ushize
wa 2019. Nyuma y’uko buri umwe amaze gukura mugenzi we mu bo akurikira kuri
Instagram hatangiye kuvugwa inkuru zitandukanye zivuga ko urukundo rw'aba bombi
rushobora kuba rwajemo agatotsi cyangwa se rukaba rwageze ku iherezo.
N'ubwo inkuru nyinshi zivuga ko aba bombi bashobora
kuba batandukanye nta gihamya gihari kirabyemeza cyangwa se niba ari bo ku giti
cyabo bakoze ibi ku bushake. Kugeza magingo aya aba bombi ntacyo baratangaza kuri
ibi.
Burna Boy n'umukunzi we buri umwe yakuye mugenzi we muvbo akurikira kuri Instagram
Mu minsi ishize uyu mukobwa Stefflon Don aherutse
kumvikana ashyigikiye umukunzi we Burna Boy ubwo yatangaga ubutumwa bwe ku bibazo
bimaze iminsi muri Nigeria mu myigaragambyo yiswe “EndSARS” ndetse avuganira
umukunzi we nyuma y’uko abanya-Nigeria bamwibasiye bavuga ko nta bufasha bwe
ari kubaha mu bibazo barimo.
Burna Boy na Stefflon Don batangiye urugendo rwabo mu rukundo mu mwaka wa 2019
Urukundo rw'aba bombi rwari rugeze aharyoshye dore ko
buri umwe yakundaga kuvuga iby’urukundo rwabo mu ruhame ndetse Burna Boy yigeze
gutangaza ko ari hafi kurongora Stefflon Don bakabana nk’umugabo n’umugore. Si
umusore gusa n’umukobwa nawe mu kiganiro yakoze umwaka ushize yatangaje ko
yiteguye kubana n’umukunzi we.
Src: Pulse.ng & Legit
TANGA IGITECYEREZO