RFL
Kigali

Dore ibintu 5 uzungukira mu kuba mu rukundo n’umukunzi wa nyawe

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:31/10/2020 10:57
2


Ubusanzwe kubona umuntu w’ukuri wo kubana nawe ubuzima bw’igihe cyose ntibyoroha. Abantu bagenda bahura n’abantu benshi, abanyempano zitandukanye, banaberewe n’ubuzima butandukanye barimo, ariko ibyo ntibibagira abakenewe mu buzima bwihariye.



Iyo rero umuntu yavuga ko ijuru rikumwenyuriye ugahura n’umukunzi wa nyawe, ubuzima bwawe buba bugiye guhinduka kandi byanze bikunze uba ugiye kwiga byinshi byiza n’ubwo ntakibura n’ibibi.

Muri iyi nkuru turagaruka ku bintu byiza umuntu yigira mu rukundo arimo n’umukunzi wa nyamwe mu w’uzima bwe.

 

1. Urugendo rwo kiyomora no kwiyubaka rurihuta

Ntagushidikanya ko guhura n’umukunzi w’ukuri w’ubuzima bwawe bigufasha gukira ibikomere wari umaranye igihe runaka kubera ibindi bintu wagiye uhura nabyo mbere y’uko mumenyana. Akababaro, abagutengushye, mbese imitwaro wari wikoreye isa nkaho itangira koroha, bityo urugendo rwo gukira no kwiyubaka bushya rukoroha kandi rukihuta. Ntiwongera gutwarwa n’amarangamutima ashingiye kuri ako gahinda kuko uba uri mu marangamutima ashingiye ku munyenga w’urukundo.

 

2. Bigufasha kwikunda cyane kurenza uko wabigenzaga

Urukundo nyarwo n’umukunzi mwiza byigisha ubirimo kumenya agaciro ke. Ibi bituruka ku kuba umuntu mukundana ahora akwereka ko uri uw’agaciro bikanakwereka nawe uburyo uri ingenzi atari ku bandi gusa, ahubwo kuri bo no kuri wowe muri rusange. Ubusanzwe si ngombwa ko umuntu yiha agaciro gusa ari uko hari umweretse ko agafite, ariko iyo ubishidikanyaho kugira umukunzi ukaguha, akanakwereka ko uri ingenzi mu buzima bwa burimunsi bituma nawe ubibona.

 

3. Ibitekerezo byawe bibi birahinduka

Urukundo rw’ukuri rugufasha gutekereza ibyiza gusa. Nurugeramo uzabona ko ibibi byose watekerezaga ku buzima bwawe no kuhazaza hawe bizatangira kugenda nka nyomberi. Uzatangira kubona no gutekereza ibyiza kuko aribyo uzaba wifuza kubanamo n’umukunzi wawe kandi ni nabyo nawe azaba akwereka.

 

4. Inzozi zawe n’intego zawe bizatangira guhabwa agaciro gakomeye

Umukunzi w’ukuri azagushyigikira anagusunikire ku nzozi zawe burigihe cyose na buri mwanya wose abonye. Azatuma ugira ibigukurura byinshi mu gushyira mu bikorwa no kugira impamo inzozi zawe.

 

5. Uziga ibintu bishya utari ufite mbere

Hari ubwo uzasanga kwita ku bandi ntabyo wagiraga. Nuhura n’umukunzi nyawe uziga, umenye uko bita ku kiremwamuntu. Biba bimeze nko kongera kwiga ibintu byiza byose ukabyigira ku muntu wa nyawe kandi w’ukuri ari nabyo bizakugira umwunganizi nyawe.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nishimwe Emile 3 years ago
    Ndashaka Kubaza Mbwira Ubwoko Bwamabizu Mumpe Ninsiguro Yavyo
  • nizeyimana3 years ago
    muduhe byose





Inyarwanda BACKGROUND