RFL
Kigali

Itangazo ryo gupiganira isoko rya Bank of Africa-Rwanda Ltd

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/10/2020 22:45
0


Bank of Africa-Rwanda Ltd irashaka gutanga isoko ryo gukora karindari zo ku nkuta, ubwoko bubiri bwa karindari zo ku meza, agenda n'ikaramu ziriho ikirango cya Banki (Logo).



Abumva bafite ubushobozi bwo gupiganira iryo soko, basabwe kwishyura amafaranga adasubizwa ibihumbi makumyabiri (Rwf 20,000) kuri konti No: 00047920000 ifunguye mu mazina ya Bank of Africa. 

Nyuma yo kwerekana inyemezabwishyu mu bunyamabanga bwa bank of Africa ifite icyicaro gikuru mu nyubako ya CHIC mu igorofa rya kabiri bazahabwa incamake y'ibikenewe muri iryo soko.

Amabaruwa afunze arimo ibiciro ndetse n'inyemezabwishyu y'ibihumbi makumyabiri (Rwf 20,000) n'igihe ntarengwa ibyo bikoresho bitangirwa, azashyikirizwa ubunyamabanga bwa Banki mu nyubako ya CHIC bitarenze kuwa Mbere tariki ya 12/11/2020 saa cyenda zuzuye (3:00 pm).

Kuri uwo munsi amabaruwa azahita afungurwa ku mugaragaro mu cyumba cy'inama cya Banki mu igorofa rya kabiri saa cyenda n'iminota mirongo itatu (3:30 Pm).

Bikorewe i Kigali kuwa 28/10/2020


Itangazo ryo gupiganira isoko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

INKURU BIJYANYE

TENDER NOTICE

3 weeks ago | share




Inyarwanda BACKGROUND