RFL
Kigali

USA: Pastor Emmanuel Amani Ganza yasohoye indirimbo 'Amavi' yanditse kera akiririmba muri korali Impuhwe-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/10/2020 14:56
0


Umuramyi akaba n'umupasitori, Emmanuel Amani Ganza ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yitwa 'Amavi' yasohokanye n'amashusho yayo agaragaramo we na bagenzi be bambaye kinyarwanda. N'ubwo iyi ndirimbo ayosohoye ubu, yavuze ko yayanditse kera akiririmba muri korali Impuhwe yo mu karere ka Rubavu.



Pastor Emmanuel A. Ganza yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akurira mu Rwanda no muri Kenya. Ni umugabo ucishije macye, ukunda Imana n'abantu. Ni umuramyi wagize izina rikomeye mu karere mu muziki wa Gospel, akaba abifatanya n'inshingano za Gipasitori.

Ni we watangije akaba n'Umuyobozi Mukuru w'Itorero House of Grace International Church Worldwide rifite icyicaro muri Amerika. Ni 'Worship Leader', akaba umuhanzi ubarizwa muri label ye bwite yitwa Grace Centre (GC) ibarizwa muri New-York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Pastor Amani yamaze gusohora indirimbo nshya 'Amavi'

Muri iyi minsi Pastor Amani ari gukora cyane asohora ubutitsa indirimbo nshya ziherekejwe n'amashusho yazo. Magingo aya yamaze gushyira hanze iyitwa 'Amavi'. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Pastor Emmanuel A. Ganza yagize ati "Iyi ndirimbo nayanditse kera nkiri umuririmbyi muri Chorale Impuhwe yo ku Gisenyi".

Ku bijyanye n'ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ye 'Amavi', yagize ati "Main message muri yo ni ugutegereza Imana, kandi igakora mu gihe cyayo kuko ntawasa na yo. Ni Imana yumva igihe cyose nyitakiye, ikora ibihambanye n'ibyo abantu dukora. Imana yacu igira ukuri kandi ibyo ivuze irabisohoza. Idukunda ntacyo iduciye, bitandukanye n'abantu bagukundira inyungu runaka".

REBA HANO INDIRIMBO 'AMAVI' YA PASTOR AMANI GANZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND