RFL
Kigali

Donat N umucuranzi wa Chorale Christus Regnat yakoze indirimbo irimo kugarukira Imana-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/10/2020 12:53
0


Donat Niyobuhungiro [Donat N] umuririmbyi akaba n’umucuranzi wa Chorale Christu Regnat yo muri Kiliziya Gatolika, yifashishije abaririmbyi batandukanye mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ndagukunda’ ivuga ku muntu wicuza akagurukira Imana.



Iyi ndirimbo ye yise ‘Ndagukunda’ igamije guhumuriza ikiremwamuntu. Ni indirimbo irimo kugarukira Imana, aho umuntu yicuza ibyaha yakoze ariko afite gahunda yo gusaba Imana imbabazi.

Irimo kandi gushimira Imana ku byiza ihora igirira Muntu, ititaye ku makose ye. Hari aho uyu muhanzi aririmba agira ati "Sinabona uko nitura urukundo unkunda, ni wowe ungize, ni wowe unkomeza, mpa kugukomeraho ngukunde wenyine".

‘Ndagukunda’ igamije kandi kuremamo icyizere cy'ibyo Imana izigamiye abantu bayo mu bihe bizaza.

Donath yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo atekereza ko Imana ariyo itwibwirira mu Ijambo ryayo igira iti "Ngiye kubaremamo umutima mushya", natwe tuti "Nyagasani, witaye ku makosa yacu ninde warokoka?". Ati “Dusabe Imana kutubera ikiramiro.”

Muri iyi ndirimbo ‘Ndagukunda’ yifashishijemo abaririmbyi nka Fabrice Karangwa Kwizera, uririmba muri Choeur International abarizwa no mu itsinda rya The Bright Five Singers; Jeanne Mukeshimana, aririmba muri Chorale Christus Regnat.

Hari kandi Christelle Intaramirwa Rudakubana, aririmba muri Chorale Saint Paul Kicukiro na  Fedine Patience Usabimana uririmba muri Choeur International no muri Chorale le Bon Berger ibarizwa muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye.

Donat Niyobuhungiro avuka muri Paroisse ya Nkaka muri Diyosezi ya Cyangugu. Ni umwarimu wa muzika, umuhanzi w’indirimbo zisingiza Imana ndetse n’izimakaza umubano mwiza n’amahoro mu bantu.

Ni umukozi ku bitaro bya Kibagabaga aho yita ku buzima bw’ababyeyi n’abana. Ubuzima bwa muzika yabutangiriye mu Iseminari nto ya Mutagatifu Aloys i Cyangugu mu 2008, ariko atangira kuwukora ku mugaragaro mu 2009.

Iseminari nto yayirangije mu 2013. Yahise akomereza muri Kaminuza y'u Rwanda mu cyahoze cyitwa KHI, asoza amasomo ye mu 2017. Yiga muri Kaminuza ni bwo yinjiye muri Chorale Christus Regnat aho kugeza ubu ari umuririmbyi n'umucuranzi wayo.

Muzika ayifatanya n'akazi. Muri ibi bihe bitoroshye Isi n'u Rwanda birimo byo kurwanya Covid-19, yiyemeje kwigisha muzika ababyifuza ariko ashobora gusanga ubyifuza mu rugo iwe mu rwego rwo kubahiriza ingamba. Abo yigisha barimo ingeri zose nk'abantu bakuze n'abana.

Uyu muhanzi afite indirimbo eshanu zirimo enye zifite amashusho nka ‘Turakuramutsa’, ‘Uri Imana koko’, ‘Alleluya, Kristu yazutse burundu’ n'izindi. Aritegura kandi gukomeza gukora indirimbo nyinshi, aho asaba abantu batandukanye kumushyigikira.

Donat N umuririmbyi akaba n'umucuranzi wa Chorale Christus Regnat yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Ndagukunda" ifite iminota 04 n'amasegonda 42'

Donat N yifashishihe abaririmbyi bo muri korali zitandukanye mu ndirimbo ye ivuga ku muntu ugarukira Imana

Umuririmbyi Donat N avuga ko afite indirimbo nyinshi yamaze kwandika yitegura gusohora mu minsi iri imbere

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDAGUKUNDA' Y'UMUHANZI DONAT NIYOBUHUNGIRO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND