Mu buzima busanzwe nta muntu wifuza kubaka urugo rutazaramba, ubundi impamvu ya mbere nyamukuru ituma habaho gushyingiranwa ni uko umugore n’umugabo baba bakundana.
Ubusanzwe iyo abantu bamaze gushyingiranwa mu by’ukuri
ntibiba bivuze ko badakundana koko ariko hari ubwo umwe muri bo ahinduka bitewe
na mugenzi we ugasanga urugo rwabo rurasenyutse rutamaze kabiri.
Aha ndavuga nkurikije uko abagabo babibona, hari ibintu
bimwe na bimwe abagore bakunda gukora kandi ntibishimishe abagabo habe na gato,
iyo abagore rero badahindutse ngo babireke usanga umugabo atakiyumvamo umugore
we ndetse ntabe yanashishikazwa no kuba amufite.
Ni muri urwo rwego rero hari ibintu abagabo bakwiye kwitaho,
nubona umugore wawe akora ibi bintu uzamenye neza ko umubano wanyu utazamara igihe kirekire.
1. Umugore udashobora kutanga umusanzu we kugirango urugo
rutere imbere: Mu minsi yashize ni bwo abagabo bifuzaga abagore bo kuba mu rugo
gusa bakita ku byo mu rugo no ku bana, ariko muri iyi minsi abagabo bifuza ko
abagire hari umusanzu batanga ugirango urugo rutere imbere, nubona rero umugore
wawe gukora atabyitayeho akumva yaguma mu rugo iminsi yose uzamenye ko nta
terambere yifuriza urugo rwawe, umubano wanyu ntuzaramba.
2. Umugore utagira ibanga: Niba umugore wawe atagira ibanga
ndetse akaba akunda kuvuga ku bitagenda neza, nta kabuza azahora akwambika
ubusa mu bandi avuga uko uri n’uko utari, uwo si umugore mwiza ahubwo
azaguteranya n’abandi kuberako amena amabanga y’urugo, niba ufite umugore
umeze utya, umubano wanyu ntabwo uzaramba.
3. Umugore uhora ushwana n’abaturanyi: Nta mugabo wifuza
kujya ku kazi buri munsi ngo atahe asanga umugore we ari mu ntonganya n’abaturanyi,
niba ufite umugore w’umunyamahane ndetse uhora avuga nabi atonganya abaturanyi,
umubano wanyu ntabwo uzaramba
4. Umugore uhora uhindagura imyenda kenshi ku munsi ndetse
akumva yahora mu birori nta kindi gitekerezo yigirira uretse gusohoka, kujya
guhaha imyenda, ubundi kujya mu birori, uwo nta mugore umurimo
Src: Familylife.com
TANGA IGITECYEREZO