RFL
Kigali

Avoka ku mwanya wa mbere mu mbuto zidufitiye akamaro

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/10/2020 9:42
0


Hari impamvu nyinshi zituma abantu bakunda kurya avoka, yaba ari mu mafunguro ya mu gitondo cyangwa aya kumanywa. Hari n’izindi mpamvu 8 abaganga badutegeka kuzirya cyane, ari nazo zikubiye muri iyi nkuru.



1)      Zitanga uruhu rwiza: Avoka zikungahaye kuri vitamin ya C ndetse na E, zifasha uruhu koroha no gusa neza. Zinarinda uruhu kurwara irwara zirimo nk’uduheri ndetse n’izindi zifata uruhu.

2)      Zifasha umusatsi gukura neza: Ku bari n’abategarugori avoka zibafasha kugira umusatsi mwiza udapfukagurika. Zituma kandi umusatsi uhora usa neza ukaba na muremure.

3)      Zitanga impumuro nziza: Ni kenshi abantu bagira impumuro mbi mu kanywa bakabura ni cyo bayivurisha. Ibi bibazo byose avoka irabirwanya ndetse ikanabivura neza.

4)      Zifasha umutima gukora neza: Abaganga kabuhariwe mu ndwara z’umutima bagira kenshi abantu inama yo kurya avoka kuko zibasha guhangana n’indwara zibasira umutima.

5)      Ni nziza ku babyeyi batwite: Ku bagore basamye, nabo bagirwa inama yo kurya avoka kenshi gashoboka kuko zifasha abana batwite kutazavukana ubumuga butandukanye.

6)      Zifasha uruhu gukira vuba: Mu buzima bwacu bwa buri munsi usanga dukunda gukomereka byahato n’ahato, avoka ifasha uruhu gukira vuba.avoka kandi inaha uruhu ubutahagarwa.

7)      Zifasha mu kugabanya ibiro: Mu biribwa kwa muganga bategeka kurya ku bantu bifuza kugabanya ibiro, avoka nayo iza ku mwanya wa mbere kuko amavuta aba muri zo afasha mu kugabanya ibiro.

8)      Zikomeza amagufa: Ku bafite indwara z’amagufa bagirwa inama yo kurya avoka cyane kuko zifite vitamin K ifasha mu gukomeza amagufa.

 

Izo ni impamvu 8 abaganga batugira inama yo kurya avoka mu buryo bukwiriye. Ukeneye kumenya byinshi kuri zo wasura urubuga rwa www.health.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND