Nyanza FC ni ikipe ibarizwa mu karere ka Nyanza ikaba yarigeze gukina icyiciro cya mbere ariko ikaza kuburirwa iregero ubwo ikipe ya Rayon Sports yasubiraga ku ivuko i Nyanza. Nyuma yaho Rayon Sports igarutse mu murwa, Nyanza FC yiyemeje kongera kubaho, aribwo yakirwaga nk’umunyamuryango.
Ubwo
InyaRwanda.com yasuraga ubuyozi bw’iyi kipe, i Nyanza ku cyicaro cyayo, twaganiriye
n’umunyamabanga w’iyi kipe Ntirenganya Frederick tumubaza intego
n’icyatumye bongera gushinga Nyanza FC bundi bushya. Yagize ati "Tugarutse mu
ruhando rwa ruhago dufite intego zitandukanye, iya mbere tuje guteza imbere impano z’umupira w’amaguru
ku bana b’i Nyanza. Igihe cyose abana bazamutse neza kandi bagakina neza,
kubera iki tutakwisanga mu cyiciro cya mbere kandi twanatwaye igikombe nk'uko bwa
mbere byagenze?"
Ntirenganya Frederick umunyamabanga uhoraho wa Nyanza FC
Umunyabanga
mukuru wa Nyanza Fc abajijwe ku kijyanye n’uko bakiriye kongera kuba
umunyamuryango wa FERWAFA, yatangaje ko ari ibintu bishimiye kuko bari bamaze
igihe babisaba. Yagize ati "Kongera kuba umunyamuryango wa FERWAFA, ni igikorwa kiza kandi
cyadushimishije nk’aba Nyanza kubera ko ni kimwe mu bintu twari twiteze, kuko
twari tumaze imyaka isaga itatu tubisaba ubu buri muturage w’i Nyanza arishimye
kuko agiye kongera kubona ikipe ye".
Abajijwe
ku cyari cyatumye Nyanza FC itakaza ubunyamuryango Ntirenganya yatangaje ko
byatewe na Rayon Sports. Ati “Ubwo Rayon Sports yazaga i Nyanza mu 2012 Nyanza FC
yabaga mu cyiciro cya mbere biza kuba ngombwa ko ihuzwa na Rayon Sports byatumye
itakaza ubunyamuryango bwa FERWAFA kuko yamaze imyaka itatu idakina amarushanwa
ya FERWAFA".
Nyanza
FC yabonye ubuzima Gatozi bwa burundu tariki 7 Nzeri 2020 abayobozi bayo bavuga
ko itazongera gusubura inyuma
Umunyamabanga
wa Nyanza FC kandi yadutangarije ko
biteguye kurusha abafana ikipe ya Rayon Sports bavuka hamwe mu gihe bazaba
bamaze kubaka ibigwi nk’ibyabo. Yagize ati "Abantu benshi barabizi ko Rayon
Sports ifite abafana benshi, gusa natwe twiteguye ko ubwo twagira ibigwi biruta
ibyayo ntakabuza twabacaho byose ni ugutegura".
Tugomba kuzamura abana ba hano i Nyanza
Ku bijyanye n’imyiteguro aho igeze, Ntirenganya yadutangarije ko ikipe imaze igihe yitegura. Yagize ati "Nyanza FC ni ikipe imaze igihe yitegura ni ikipe yari itegereje ko yemererwa kuba umunyamuryango. Ubu rero haba mu buyobozi tumeze neza kuko turuzuye, ku kijyanye n’amikoro buri munyamuryango agira amafaranga atanga buri kwezi.
Abafana nabo ubu turi kubigira uburyo bazajya batanga umusanzu wabo ku buryo bunoze. Ikindi twavuga ni uko dufite abaterankunga turi kuganira nabo arimo n’akarere ka Nyanza kandi ibiganiro bimeze neza igihe icyo aricyo cyose mwajya kumva ngo Nyanza FC yabonye umuterankuga".
Nyanza FC izaba ari umushyitsi musangwa mu mupira w'amaguru mu Rwanda
"Kugeza uyu munsi nta masezerano n’amwe dufitanye n'umukinnyi gusa amahirwe ni uko akarere ka Nyanza ari hamwe mu hantu haba impano y’umupira w’amaguru. Dufite abana benshi bishimye kuko bagiye kubona aho berekanira impano zabo. Ubu dufite abatoza turi kumwe mu biganiro nabyo twizeye ko bizagenda neza. Abakinnyi barahari ariko nta n'umwe turasinyisha amasezerano". Umunyamabanga wa Nyanza FC.
TANGA IGITECYEREZO