RFL
Kigali

Isra Holyrapper yahishuye icyandindije iterambere rye mu muziki amazemo imyaka umunani

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/10/2020 10:32
1


Umuraperi Isra Holly Raper uzwi kandi nka Isra Holyrapper yahishuye ko imyaka umunani amaze mu muziki imiryango myinshi yakabaye yaramufunguriwe, ariko ko yagiye akomwa mu nkokora no kudashyigikirwa nk’uko biri kugenda muri iki gihe ku bahanzi bashya.



Insha-Allah Israel n’iyo mazina ye bwite. Ni umunyarwanda ukora umuziki w’injyana ya Rap iharawe na benshi muri iki gihe.

Indirimbo ye ya mbere yayikoze mu 2012 ayikoreye muri studio yitwa ‘Ibisumizi’ y’umuraperi Riderman. Uyu mwaka wabaye intangiriro y’umuziki we, akora indirimbo atibuka umubare neza ariko izifite amashusho ni zirindwi zirimo eshatu ziboneka kuri Youtube.

Zirimo ‘Swag’, ‘Make u mine’ yakoranye n’umuhanzi Possible ndetse na ‘Level’ aherutse gukorana n’umuhanzi Gabiro Guitar.

Iyi ndirimbo yakozwe na Davydenko yifashishije injyana y’indirimbo yari yakoreye nyakwigendera Dj Miller, ndetse mu mashusho y’iyi ndirimbo hagaragaramo ifoto ye.

Iyi ndirimbo ‘Level’ ivuga ku isengesho rya buri muhanzi, aho aba afite inzozi zo gukora indirimbo zahangana ku isoko mpuzamahanga, izina rye rikamenyekana ndetse n’igihugu akomokamo kikamenyekana birushijeho.

Isra avuga ko umuziki wa Rap mu Rwanda wahindutse cyane, aho buri muhanzi ari gukora cyane atekereza uburyo yasohora indirimbo yahatana ku masoko akemeye, ndetse ko ishyigikiwe n’umubare munini bitewe n’umudiho uyigize.

Yabwiye INYARWANDA ko mu gihe cy’imyaka umunani ishize ari mu muziki yubakiye kuri Rap ariko ko atashyigikiwe ahanini bitewe n’uko igihe yatangiriye umuziki nta bufatanye bwari buhari nk’uko biri muri iki gihe.

Uyu muhanzi avuga ko bwa mbere ajya muri studio yari afite urukundo umuziki, rwagiye rukonja bitewe n’ibyo yagiye ahuriramo ndetse n’uburyo aba Producer bagiye baba urucantege kuri we ndetse no ku bandi bahanzi.

Atanga urugero akavuga ko hari abahanzi azi bagiye bava mu bice bitandukanye by’igihugu n’amaguru bakagera kuri studio, bagasubizwa inyuma bitewe n’uko bahahuriye n’abahanzi bari ku rwego rusumbye urwabo. 

Ati “Ndizera ko mwagiye mwumva inkuru z’abantu bavaga nk'ikanombe n’amaguru bafitanye gahunda na Producer i Nyamirambo bakarinda basubira iwabo intambwe ku yindi nta kintu bakoze kubera ko basanze producer yafashe abandi. Abenshi banabivuyemo kubera izo mpamvu.”

Isra Holyraper avuga ko yagize amahirwe ahuza na Producer Davydenko akomeza gukorera indirimbo muri studio ye, ariko akomeza kuzumvana n’inshuti ze ‘kuko kuzimenyekanisha byari intambara kandi narabitangiye ari ibintu nkunze atari ibintu najemo ngo bizansanze’.

Uyu muhanzi avuga ko mu myaka mike ishize yabonye ko ikibuga cy’umuziki cyahinduye isura, aho abanyamakuru na ba producer bashyize imbere guteza imbere umuziki w’u Rwanda, byanatumye arushaho mu rugendo rw’umuziki we.

Ati “Ubu hari urukundo muri music industry. Abantu bari gushyira hamwe ni nayo mpamvu mubona n'impano nyinshi ziri kugenda zigaragara abenshi muri kubabona ubu ariko harimo abatangiye kera. System yarahindutse.”


Umuraperi Isra Holyraper yatangaje ko imyaka umunani amaze mu muziki, atashyigikiwe ndetse ko na ba Producer batamubaniye ari nayo mpamvu ataragera ku rwego mpuzamahanga


Umuhanzi Gabiro Guitar wakoranye indirimbo 'Level' na Isra Holyraper

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'LEVEL' Y'UMUHANZI ISRA HOL RAPER YAKORANYE NA GABIRO GUITAR

">









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kwibuka theo2 years ago
    Isra turakwemera ariko indirimbo zawe kuzibona kumbugankoranyambaga nka google+ biragoye reba ukowazishyiraho cyanecyane audio murakoze





Inyarwanda BACKGROUND