RFL
Kigali

Hakorwa iki kugira ngo indwara zitandura zireke kwiyongera? Ese buri wese asobanukiwe uko zirindwa? Menya uko wakwirinda

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:29/10/2020 8:38
0


Kuva isi yaremwa hagiye haduka indwara zitandukanye zimwe na zimwe zikaba zandura mu gihe izindi zisaba ko buri wese afata ingamba ku giti cye kugirango agabanye amahirwe yo kuba yazirwara. Kuri ubu tugiye kurebera hamwe icyakorwa ngo twirinde indwara zitandura zizwi nka Non-communicable tutibagiwe n’izindi zishobora kwandura.



Mu kurebera hamwe niba koko abantu bose baso banukiwe uko bakwirinda izindwara twaganiriye n’abaturage batandukanye

Umwe mu baturage twaganiriye witwa Tuyisenge Evarsite yadutangarije ko atari asobanukiwe neza nizi ndwara uburyo zirindwa nizo arizo yagize ati “ izo ndwara numva kuma radiyo bazivuga ariko sinzizi neza icyo nzi nuko harimo diyabete n’umubyibuho ukabije ntazindi nzi,uburyo bazirindi icyo nzi nuko badushishikariza gukora siporo gusa ibindi simbizi”.


Mutoniwase Mukama Eric umunyeshuri muri kaminuza y'u Rwanda mu bijyanye n'imiti(Farumasi)

Undi mubo twaganiriye witwa Maniriho Jean Damascene yadutangarije ko indwara zitandura azizi ndetse ko yigeze no kwitabira Car free day yateguwe na Karere ka Huye k’ubufatanye n’ ihuriro nyarwanda ry’imiryango irwanya indwara zitandura rizwi nka Rwanda NCD Alliance bakazibasobanurira ndetse bakababwira n’uburyo bazirinda mu magambo ye yagize ati “Indwara zitandura ni indwara umuntu adashobora kuba ya kwanduza undi muntu izo ndwara zirimo ,Kanseri,Diyabete,indwara y’umutima,umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse n’umubyibuho ukabije ,mu gihe indwara zandura badusobanuriye ko ari indwara umuntu ashobora kuba yakanduza undi zirimo igituntu,SIDA na Coronavirus”.

Tukaba twaganiriye n’umunyeshuri wiga ibijyanye n’ibyimiti(Farumasi) muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya huye witwa Mutoniwase Mukama Eric adutangariza ko izi ndwara azizi ndetse ko azi  nuko zirindwa,akaba yanatubwiye ko  akunda no kwitabira ibikorwa bitegurwa na NCD Alliance birimo Car Free day,umunsi wo kurwanya indwara y’umutima n’ibindi byinshi.Mu magambo ye yagize ati “Indwara zitandura ni indwara umuntu adashobora kuba yakanduza undi izo ndwara zikaba zirimo umuvuduko w’amaraso,diyabete,Kanseri,indwara y’umutima n’izindi zitandukanye.

Akaba uyu munyeshuri yarangije ashimira Leta uburyo yashyize imbaraga mu gushishikariza abaturage bose uburyo ba kwirinda iyi ndwara ndetse n’umuhate ihuriro nyarwanda ry’imiryango irwanya indwara zitandura rizwi nka Rwanda NCD Alliance ikunda kugaragaza kugirango buri mu tura Rwanda asobanukirwe izi ndwara ndetse n’uburyo bazirinda.

Ese iyo bavuze indwara zitandura (Non-communicable disease) baba bavuze izihe ndwara?

Mu busanzwe hari ubwoko bubiri bw’indwara aribwo indwara zitandura zizwi nka Non-Communicable disease hamwe n’indwara zandura zizwi nka Communicable disease mu ndimi z’amahanga.

Iyo bavuze indwara zitandura babavuze ko urwaye iyo ndwara bidashoboka ko yayanduza undi muntu urugero:Umutima,Diyabete,Kanseri,umuvuduko ukabije w’amaraso(Hypertension) n’izindi zitandukanye. Ni mu gihe iyo bavuze indwara zandura biba bivuzeko urwaye iyo ndwara ashobora kuba yayanduza abandi.Urugero:Igituntu,SIDA,Imitezi,Coronavirus,Asima n’izindi zitandukanye.

Ese niki ubu ubushakashatsi bugaragaza kuri izi ndwara?

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) bugaragaza ko 71% ry’abapfa buri mwaka ahanini baba bishwe nizi ndwara zitandura.Ni ukuvuga ko abantu bangana na Miliyoni 41 bapfa buri mwaka bishwe n'iz’indwara ziri karande (chronic) zitanduzwa.

Ni mu gihe abagera kuri Miliyoni 15 bahitanwa n’izi ndwara bari hagati y’imyaka 30-69. Ku kigero kingana na 85% cy’abapfa bose baturuka mu bihugu bikennye ndetse n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Abarenga Miliyoni 17.9 bicwa n’indwara zifata imijyana n’imigarura y’amaraso (cardiovascular disease), mu gihe abagera kuri Miliyoni 9 bicwa na Kanseri naho abagera kuri Miliyoni 3.9 bicwa n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero naho abagera kuri Miliyoni 1.6 bicwa na Diyabete. Ni mu gihe mu Rwanda ho abapfa bazize indwara zitandura bagera kuri 46% by’abantu bapfa muri rusange.

Ni izihe ngaruka umuntu ufite indwara zitandura ashobora guhura nazo mu gihe afashwe n’iyindi ndwara irimo izandura nka Coronavirus n’izindi?

Mu busanzwe umuntu ufite zino ndwara zitandura zirimo Diyabete,Asima n’izindi zitandukanye ubudahangarwa bw’umubiri we buba bwaragabanutse bityo rero mu gihe hagize indi ndwara imufata,biba byoroshye ko imuzahaza cyane kubera ko umubiri we uba udafite ububasha bwo kuyirwanya.

Iyi ikaba ari nayo mpamvu muri iki gihe isi y’ugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus imibare igaragaza ko abahitanwa nicyi cyorezo ari abari bafite zimwe mu ndwara zitandura zizwi ahanini nk’indwara za karande.

Ni abahe bantu bafite amahirwe menshi yo kuba bafatwa nizi ndwara?

Ubushakashatsi bwagaragaje ko buri wese afite amahirwe yo kuba yafatwa nizi ndwara mu gihe atakoze ibisabwa kugirango arwanye izi ndwara n’ubwo ahanini zikunda kwibasira abantu bakuru cyane kubera ko ubudahangarwa bw’umubiri bugenda bugabanuka.

Gusa ariko mu bushakashatsi buheruka gukorwa twabonye ko abahitanwe nizi ndwara cyane ari abari hagati y’imyaka 30-69 kw’isi hose,ibi byatuma ahanini umuntu yibaza icyatumye aribo zihitana,ahanini impamvu ni imwe ni ukudafata ingamba zikwiriye mu kwirinda izi ndwara.85% by’abapfuye akaba ari abaturuka mu bihugu bikennye hamwe n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Ese n’iki gitera izi ndwara?

Ahanini usanga ibitera izi ndwara ari bimwe harimo kunywa itabi, kudakora imyitozo ngororamubiri, kunywa inzoga ndetse n’imirire mibi. Gusa hari n’izindi mpamvu zishobora kubigiramo uruhare harimo gusaza cyangwa imyaka umuntu agezemo, hano cyane cyane zifata abantu bakuze kubera imihindagurikire y’umubiri.

Ese birashoboka ko umuntu ya Kwirinda izi ndwara?

Yego birashoboka ko umuntu ya kwirinda izi ndwara nubwo wenda umuntu atahamya ko yaba yirinze 100%, gusa yaba yongereye amahirwe yuko atakandura izi ndwara.

Bimwe mu byafasha umuntu kwirinda izi ndwara harimo

-kutanywa itabi

-Kureka inzoga banayifata bagafata nkeya

-Kurya ibiryo by’umwimerere bakirinda ibyo mu nganda

-Gufata indyo yuzuye (Kugira ngo indyo ibe yuzuye igomba kuba igizwe n’ibyubaka umubiri (proteins), ibitera imbaraga (carbohydrates) n’birinda indwar a(vitamins) mu mafunguro yacu dufata yaburi munsi) bakirinda ibiryo byo mu nganda bagakunda gufata amafunguro y’umwimerere.

Bimwe mu byubaka umubiri (proteins) biboneka muri ibi biribwa bikurikira:Amagi, soya, ibishyimbo, inyama, amafi n’ubunyobwa.

Bimwe mu bitera imbaraga (ibinyasukari) biboneka muri ibi biribwa bikurikira:Ibijumba, imyumbati, umuceri, ibirayi, ubuki n’imbuto nyinshi.

Bimwe mu birinda indwara (vitamins) biboneka muri ibi biribwa bikurikira:Mu busanzwe hari ubwoko 13 bwa vitamini umubiri ukenera ari bwo A,B1,B2,B3,B5,B6,B7,B9,B12,C,D,E, na K.

Izi vitamini tuzisanga mu mboga zirimo dodo, amashu, karoti n’imbuto zirimo avoka, inanasi, imineke, amatunda n’ibindi. Imboga n’imbuto ahanini tubisangamo C, A, E na K. Naho Vitamini B ahanini tuzisanga mu bikomoka ku matungo.

Ibi ni bimwe mu biribwa byafasha buri muntu wese kuba yabonamo indyo y'uzuye 

-Gukora Siporo

- Kwisuzumisha buri gihe kugira ngo umuntu amenye uko umubiri we uhagaze atarindiriye ko arwara. Ikindi kandi igihe umuntu yumva hari impinduka mu mubiri we akihutira kujya kwa muganga atarindiriye ko aremba cyane.

Ese niki gikwiriye gukorwa mu gihe umuntu yagaragaje ko arwaye izi ndwara?

Mu gihe umuntu bamusanganye imwe muri izi ndwara zitandura n’ibyiza ko akurikiza amabwiriza ya muganga uko yaya mutegetse kugirango yirinde ko iyo ndwara yakomeza k’umuzahaza kugeza naho bya mutera gupfa.

Ni byiza ko twese dufatanyiriza hamwe mu kwirinda izi ndwara kugirango turusheho kubaka igihugu cyacu,dore ko igihugu cyacu cyitahwemye kutugaragariza uburyo twa kwirinda izindwara aho kubufatanye n’ikigo gishinzwe kurwanya indwara zitandura NCD Alliance batangije Car free day aho abantu batandukanye bahura bagakora siporo mu rwego rwo kurwanya izi ndwara.                    Abitabiriye Car free day barimo gukora imyitozo ngorora mubiri

Abitabiriye umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’umutima wateguwe na NCD Alliance kurwego rw’igihugu

Ihuriro nyarwanda ry’imiryango irwanya indwara zitandura rizwi nka Rwanda NCD Alliance rikaba rikangurira buri mu nyarwanda wese ko izi nama zikurikijwe byafasha buri muntu wese kugira ubuzima buzira umuze dore ko kwirinda biruta kwivuza. Mu by'ukuri bigaragara ko buri wese agomba kubigiramo uruhare mu kugira ngo duhashye izi ndwara ni byiza ko dufatanya kwirinda, maze tukubaka u Rwanda twifuza. Mugire ubuzima bwiza!Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y'umutima 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND