RFL
Kigali

Urubyiruko rwa EAR Diyoseze ya Kigali rwateguye igitaramo gikomeye cyatumiwemo Magaly Pearl, Aline, Rutayisire n'abandi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/10/2020 20:10
0


Urubyiruko rwo mu Itorero Angilikani ry'u Rwanda Diyoseze ya Kigali rwateguye igitaramo gikomeye cyiswe 'Youth Virtual Concert 200' mu nsanganyamatsiko ivuga ngo 'It's not over' iboneka muri Yeremiya 29:11. Ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo gukomeza no guhumuriza benshi batakaje ibyiringiro kubera ibihe bikomeye Isi irimo bya Covid-19.



Iki gitaramo kizaba tariki 31 Ukwakira 2020 kuva sa moya z'umugoroba nk'uko InyaRwanda.com yabitangarijwe na Eddie Mico umwe mu itsinda riri kugitegura. Kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije Isi. Iki gitaramo kizatambuka imbonankubone ku mbuga zitandukanye zirimo; Youtube, Facebook, Twitter na Instagram, ubu akaba ari nabwo buryo rukumbi abantu bazakurikiraniraho iki gitaramo. Bishop Nathan Rusengo ni we uzaba ari umusangwa mukuru muri iki giteramo.

Ni igitaramo cyatumiwemo umuhanzikazi Magaly Pearl uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamenyekanye mu muziki usanzwe (Secular music) ariko akaba aherutse kwakira agakiza. Azatanga ubuhamya bw'ibyo Imana yamukoreye n'uko yatangiye urugendo rw'agakiza. Abandi batumiwe muri iki gitaramo ni Rev. Dr. Antoine Rutayisire uzigisha ijambo ry'Imana, Tracy Agasaro uzaba ari MC, Davina uzavuga umuvugo n'abahanzi barimo; Colombus, Aline Gahongayire, Joy KaQueen na Eddie Mico.

Kumenya Imana harimo umunyenga! Magaly utewe ishema no kwakira agakiza yahishuye ko yigeze gushaka kwiyahura-VIDEO


Magaly Pearl azatanga ubuhamya muri iki gitaramo


Celestin Ntahobari yavuze ko muri Yesu harimo ijambo ry'ibyiringiro

Celestin Ntahobari, Umuyobozi w’Ishami ry’urubyiruko n’abana mu Itorero Anglikani ry’u Rwanda, Diyoseze ya Kigali, ubwo yavugaga kuri iki gitaramo yagize ati, "Diyoseze ya Kigali irajwe ishinga no kwita ku rubyiruko mu buryo bwose, akaba ariyo mpamvu twateguye iki gikorwa cy’ivugabutumwa gifite intego igira iti ”It is not over” mu rurimi rw’icyongereza. Muri ibi bihe bya Covid-19 abantu benshi batakaje ibyiringiro ndetse n’urubyiruko rurimo kubera ibibazo byatewe na Covid-19, ariko hariho ijambo ry’ibyingiringo muri Yesu Kristo ko ibyo Imana yifuza kutugirira ari ibyiza atari ibibi".

Umwepiskopi wa EAR-Diyoseze ya Kigali, Rt.Rev. Nathan Rusengo Amooti yagize ati ”Isi yose ifite ibibazo bitandukanye byatewe na Covid-19 ariko cyane cyane urubyiruko, abanyeshuri bahagaritse kwiga cyane abagombaga kurangiza, ikoreshwa nabi ry’imbuga nkoranyambaga, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bitandukanye, kubera ibyo byose urubyiruko rukeneye ijambo ryo kurukomeza kuko ni bo byiringiro by’igihugu cyacu cy’u Rwanda ndetse n’isi".


Bishop Amooti Rusengo Nathan Umwepisikopi wa EAR Diyoseze ya Kigali


Aline Gahongayire ni we uzaba ari umuhanzi w'imena muri iki gitaramo


Igitaramo cyateguwe n'urubyiruko rwa EAR-Diyoseze ya Kigali








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND