RFL
Kigali

Uri mwiza urakunditse! Ange Tricia mu muvugo wuje imitoma yageneye umugabo we Tom Close wagize isabukuru y’amavuko

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:28/10/2020 16:02
3


Umuhanzi, Umuganga, Tom Close, uyu munsi Tariki 28 Ukwakira 2020, yizihije isabukuru ye y’amavuko, umugore we Niyonshuti Ange Tricia amwereka ko amukunda bihebuje nk'uko yabihamije mu mitoma igenda mu buryo bw’umuvugo.



Tom Close ni umwe mu bigaruriye imitima ya benshi mu ndirimbo z’urukundo ndetse abakundana ntibakwirengagiza indirimbo ze zirimo; 'Sinzigera nkureka', 'Bibaho', 'Uramutse Wemeye', 'Iyo Nakunze', 'Naba Umuyonga' n’izindi yakoze mu bihe byo hambere ariko zigikora ku mitima ya benshi by'umwihariko abakundana.

Tom Close yibukije umugore we, Ange Tricia ko ariwe watumye isi iba nziza |  IBYAMAMARE.com

Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close wagize Isabukuru y’amavuko, yashyingiranwe na Niyonshuti Ange Tricia imbere y’Imana mu birori byabaye tariki 30 Ugushyingo 2013. Byari ibyishimo bikomeye kuri bose yewe no ku miryango n’abiheraga amaso.

Kuva icyo gihe kugeza magingo aya bamaze kubyara abana 2. Urugo rwabo rugaruka kenshi mu majwi y’abantu nk’ururangwa n’umunyenga w’urukundo, ibyaba intangarugero ku bahanzi bashwana bya hato na hato n’abakunzi cyangwa abagore babo.

Umugore we Ange Tricia, yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze amubwira amagambo meza amwereka ko ari we mwiza kandi Imana yahanze nenza ikamuhangana ubwenge n’ubumenyi. Ange Tricia mu magambo yatondetse nk’umuvugo yagize ati:

Mutware Mwiza;
Iyaguhanze ikomeze ibane nawe kugeza ubonye ubuvivi..
Maze uyu umunsi ntiwinanize utekereza ejo hazaza ahubwo Umunezero wawe ube mu gushima uwo uriwe kuko uratangaje; 
Reka mbikwibutse hato Isi itazabikwibagiza:

Uri Mwiza ;
Urakunditse;
Uzi Ubwenge Bwinshi n'Ubuhanga ;
Uritonda; Uratuje; Urashishoza;
Uri Umugabo Mwiza
Uri Umubyeyi Utangaje
Uri Incuti y'intagereranywa;
Uri Umukozi Uhebuje; Ukora utarebye abamureba
Uri Umunyempano nyinshi; Sindabona undi nkawe ku Isi.

Uri Byinshi, Ndagukunda Rudasumbwa.

Tom Close hamwe n'umugore we Ange Tricia






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aime Julius3 years ago
    N byiza pee
  • amose shimyumukiza3 years ago
    wawu!! mbegumutoma? imana izabihere urukundoruhoraho sana..
  • Nziza Alex3 years ago
    Nibyiza cyane kuko harababyifuza Babibuze gusa urukundo rwanyu kwikube inshuro1000





Inyarwanda BACKGROUND