Umuhanzi Justin Bieber, ni umwe mu byamamare ku isi, imigaragarire ye ikundwa na benshi kubera Tatuwaje (Tattoo), ni nyinshi cyane ariko zose zifite ubusobanuro.
Umubiri wa Justin Bieber cyane cyane imbere ku gice cy’inda, huzuyeho Tattoo no ku gice cy’umugongo, hari ibishushanyo byinshi yishyizeho bifite ubusobanuro butangaje. Kuva afite imyaka 16, umuririmbyi Justin Beiber yagiye yongerera ibishushanyo byinshi ku mubiri we.
1. Igishushanyo cy’Intare
Iki ni ikimenyetso yishyizeho yerekana ko ari umuhanzi ushoboye benshi batakwisukira muri muzika yerekana ko ari Umwami wa R&b. Iki gishushanyo kiri ibumoso hejuru y’igituza.
2. Igishushanyo cy’Abamalayika
Justin Bieber ku nda afite ibishushanyo byerekana Abamalayika, izi Tattoo z’Abamalayika yazishyizweho na Bang Bang icyamamare mu gutera Tatuwaje, izi Tattoo, zisobanura kumurinda ikibi n’imyuka itari myiza yahura nayo.
3. Igishushanyo kiri mu nyuguti zanditse mu ijambo “Son Of God”Umwana w’Imana”
Uyu muhanzi akenshi avuga ko ari umukirisitu ukunda gusenga, bityo nawe akabigaragaza mu magambo yishyizeho yerekana ko yemera Imana kandi asenga cyane yongeye ho no gushimangira imyizerere ye.
4. Igishushanyo cy’igisamagwe
Uyu muhanzi akunda kugaragaza ko akunda inyamaswa z’ishyamba
cyane,niko ku kuboko kw'ibumoso kwa Justin, yishushanyijeho umutwe w'igisamagwe mu
mpeshyi 2013. Mu kugira ngo yerekane ko afite uruhare runini mu gukunda inyamaswa
z’ishyamba no kwerekana ko akaze muri muzika.
5. Igishushanyo cy’Ijisho
Kwishyiraho iki gishushanyo ngo ni icyubahiro aha nyina, Pattie Mallette ni ko kwishushanyaho ijisho rye mu rwego rwo kuzahora
amurebe iteka
TANGA IGITECYEREZO