RFL
Kigali

Impaka zongeye kuvuka ku banyarwandakazi bambaye bikini muri Miss Calabar Africa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/10/2020 17:34
1


Abakoresha imbuga nkoranyambaga ntibavuze rumwe ku banyarwandakazi bagaragaye mu mwambaro wo kogana ugaragaza imiterere yabo uzwi nka bikini ubwo barimo guhatanira guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Calabar Africa 2020.



Ku Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020, ni bwo hatowe abakobwa batanu babonye itike yo kuzavamo umwe uzaserukira u Rwanda mu rushanwa rya Miss Africa Calabar 2020 rizabera mu gihugu cya Nigeria.

Ni mu ijonjora ryabereye kuri Portofino Hotel iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali. Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda habereye igikorwa cyo guhitamo umukobwa userukira u Rwanda muri iri rushanwa rimaze kuba ubukombe muri Nigeria.

Abakobwa batanu babonye amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro ni Uwihirwe Yassip Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019; Murebwayire Irène witabiriye Miss Rwanda 2019, Uwase Aisha na Kirezi Rutaremara Brune bitabiriye Miss Rwanda 2020 na Gacukuzi Belyse witabiriye Miss Rwanda 2018.

Aba bakobwa batsinze nyuma y’uko banyuze imbere y’akanama nkemurampaka babazwa ibibazo bitandukanye, ndetse bakayirekana mu myambaro isanzwe no mwambaro wo kogana uzwi nka ‘bikini’ udakunze kuvugwaho rumwe na benshi.

Benshi mu bakoresha urubuga rwa Twitter bavuze ko bitari kwiye ko umukobwa wemererwa guserukira u Rwanda apimirwa mu kwambara bikini, by’umwihariko ahantu atari ku mazi.

Abandi bavuze ko igihe kigeze kugira ngo Leta ijye igenzura byihariye iby’aya marushanwa y’ubwiza, ndetse ngo niba ari ukwambara ‘bikini’ n’abagize akanama nkemurampaka bajye bazambara.

Si umwihariko w’u Rwanda! Aho amajonjora yo kwitabira Miss Calabar Africa 2020 ageze, abakobwa bahatana basabwa kwiyerekana mu myambaro isanzwe ndetse bakiyerena no mu mwambaro wa bikini.

Bikini imaze kuba nk’ikitarusange mu marushanwa y’ubwiza akomeye ku Isi. Ku buryo umukobwa utayambaye mu irushanwa hari amanota menshi atakaza, kenshi binarangira nta kamba na rimwe yegukanye muri iri rushanwa.

Uyu mwambaro ukunze gukurura impaka kuva ku bakobwa baserukiye u Rwanda muri Miss Supranational, Miss Earth n'andi marushanwa y'ubwiza, aho basabwa kwambara uyu mwambaro ufite inkomoko mu bihe bya Baromani.

Lydie Mutesi Mwambali yanditse kuri Twitter ati "Mumpugure, harya ubwiza bw'umukobwa bubonwa ari uko ashyize hanze ubwambure akiyerekana? Hanyuma se muri aya marushanwa y'ubwiza bagenzi babo b'abahungu ko ntarabona amafoto yabo nk'aya bo ntibibareba?".

Mu gusubiza iki kibazo, ukoresha izina rya Pam wa Mudakikwa ku rubuga rwa Twitter, yavuze ko akimara kubona aya mafoto amagambo yashize ivuga arumirwa. Yibajije niba aya marushanwa yari ayo koga, kuko aheruka iyi myambaro ariho ikoreshwa.

Yavuze ko atarabona abasore bahataniye ikamba mu marushanwa atandukanye bambara utwenda nk’utu, asaba ko abanyarwandakazi bubahwa!

Ishimwe Maria yavuze ko Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ‘yagakwiye gushyiraho umurongo w’aya marushanwa y’ubwiza’. Ati “Kuko umuntu arabyuka, akambika abana ubusa ngo babe Miss, sinzi nimba n'utsinzwe hari ibihembo cyangwa inyungu abona.”

Ukoresha izina rya Mvukiyehe we yavuze ko ubwiza n’uburanga ari ibintu bitandukanye. Kandi ko kwambara bikini bitagira mwiza ahubwo bigira ‘ibyomanzi’ kuko ‘ubwiza bw’umwari ni umutima gusa abatawugira ntibumva ibi’.

Mvukiyehe yavuze ko igihe kigeze kugira ngo ‘duhane duteshe twihanukiriye’. Ati “Nsaba kandi abarwanya icuruzwa ry'abantu gushyira umwotso aha.”

Lydia Mutesi we yagize ati “Ni ukuri Imana y’i Rwanda idutabare kandi Abanyarwanda duhonoke! Turararuza ibitindagasani byose nta kuyungurura. Mbese ababitegura n’abakemurampaka bo bagiye Bambara gutya bagatanga urugero rw’ubwiza.”

Ukoresha izina rya Africa is the Future yavuze ko aba bakobwa bambaye bikini kuko biri mu bisabwa muri aya marushanwa y’ubwiza. Amel Kayihura yavuze ko nta mukobwa uhatirwa kujya muri iri rushanwa, kuko ngo uryitabira aba azi neza ibisabwa. 

Ati “Reka nkubwire rero @mutesi_lydie [Washyize kuri Twitter ifoto y’umukobwa wambaye bikini] ririya rushanwa ryitwa Miss Africa Calabar ribera Nigeria muri ‘criteria’ ry’abatitegura harimo kugenda umurika utwenda bakoresha ku mazi ndakeka ntawe bahatira kurizamo uzamo wiyemeje kwambara bikini kandi ndumva batareba ubwenge gusa ukore ‘research’.”

Mwene Munana we yagize ati “Ntekereza ko ubwiza butagaragazwa n'ubwiyambure ahubwo ubwiyambure bukurura irari ry'umubiri irari rigatuma imisemburo ya Dopamine itanga ibyishimo izamuka bityo umuntu akishimira kureba ibyo naho ureba ubwiza bisaba kuba urebe inyuma h'umuntu n'imico n'imyitwarire ye.”

Mpundu Beni yavuze ko ntawari ukwiye kubazwa umukobwa wabwiye gukuramo imyenda akabikora. Ati “Nonese niba umuntu ufite imyaka y'ubukure bamubwiye bati vanamwo imyenda nawe akayivanamwo ku bushake urumva arinde ufite ikibazo??

Kanyamaza we ati “Ariko ntakibazo mbibonamo kuko n’ubundi ntekereza ko iyo umukobwa yambaye kuriya nibwo tubona neza imiterere ndetse nubwiza bwe. Ahubwo ikibazo cyaba hagize uwo bajyanamo ku ngufu cyangwa uhanirwa ko yagiyeyo.”

Karangwa ati “Ibi bintu nemeye ko biri kubera mu Rwanda umwana umwe w'umukobwa ambwiye ko harimo babiri biganaga umwaka ushize. Gusa ampishe amakuru arambuye y'iri rushanwa, n'ubwo ntekereza ko abariteguye bazwi.”

Rugango wa Ntiti we yavuze ko kwambara bikini abifata nko kutiyubaha no kwiyandarika, ati "Nye ibi rwose simbifata nko kugaragaza ubwiza, ahubwo njye mbifata nko kutiyubaha no kwiyandarika. Ibi se bitandukaniye he na za ndirimbo twamagana koko. Ese umubyeyi wakwishimira kubona umwana we yambaye gutya ni nde?"

Rwema wa Mutabazi ati “Ba bandi bamagana indirimbo dore akazi gakomeye kari aha, aba bana ubusa bwabo buri gukorwamo business zisuzuguza umunyarwandakazi.” Lydie Mutesi yaje kwibaza ati "Mbese ababitegura n'abakemurampaka bo bagiye bambara gutya bagatanga urugero rw'ubwiza!".

Abakoresha imbuga nkoranyambaga ntibavuze rumwe ku banyarwandakazi bambaye bikini bahatanira guserukira u Rwanda muri Miss Africa Calabar

Hitabiriye abakobwa umunani, hatsinda batanu bazavamo umwe ujya muri Nigeria


Uwihirwe Yaspi Cassimr wabaye igisonga cya igisonga cya mbere yabonye itike yo gukomeza

Murebwayire Irene yabonetse mu bakobwa batanu bazavamo umwe uzaserukira u Rwanda muri Miss Calabar Africa 2020

Uwase Aisha witabiriye Miss Rwanda 2020 ari mu babonye itike yo guhatanira guserukira u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Waliha3 years ago
    Ubu busa bwaba bana kuki barikubushakiramo amaronko





Inyarwanda BACKGROUND