Iyi baruwa yanditswe n'umukunzi w'ikipe y'igihugu Amavubi, wifuje kunenga, gushima ndetse no kugira icyo asaba umutoza w'ikipe y'igihugu Mashami Vincent, mbere y'umukino ubanza u Rwanda ruzakina na Cape Vert uteganyijwe ku wa 11 Ugushyingo 2020.
Bwana Mashami Vincent,
Ndabizi neza ko utanzi ariko njye ndakuzi ndetse n'ibikorwa byawe. Nkwandikiye iyi baruwa kugira ngo ngire bimwe nkwibutsa ugomba kuzirikana ndetse nkugire n'inama mbere yo gukina na Cape Vert.
Mu by'ukuri nkubwiye ko nanditse iyi baruwa nishimye naba nkubeshye, gusa ariko bigomba kubaho kubera ko igihe kibaye kirekire abanyarwanda tutabona ibyishimo by'ikipe duhuriyeho twese, uwagarura 2003 na 2004 ubanza ahari twakwihanagura ayo tumaze imyaka irenga 15 turira.
Ese byibura muzirikana ko Miliyoni zituye iki gihugu ari mwe ziba zihanze amaso? Mutekereza iki iyo mumaze imyaka irenga ibiri muyoboye ikipe y'igihugu ariko ntimube mwagaragaza intambwe n'imwe mwateye?
Ese nta soni zibakora iyo mubona umusaruro wanyu waraciye umukuru w'igihugu ku kibuga?
Ese ko Abanyarwanda batabasaba byinshi, ibyishimo byonyine ku kibuga ko biba bihagije, iyo wowe n'abo musangiye umugambi mwicaye mukagabana imisoro iba yavuye mu bikorwa byabo bya buri munsi, nta gicuro mugira?
Ese ko kuvuga ari ugutaruka muzirikana ko mudufitiye ideni mutarishyura? Mu gihembwe gishize nabonye abaturanyi bose bari mu gikombe cya Afurika tubakurikira ku mateleviziyo, njye byanteraga ipfunwe, gusa bikanantera ishyaka ryo kubyereka abana banjye kugira ngo nabo bazabone icyo kuvuga. Ese nawe byari uko?
Gusa nabonye waratangiye kureba kure kuko hari amazina mashya yahamagawe mu ikipe y'igihugu ariko ntibihagije kuko hakiri benshi bategereje gufungurirwa imiryango.
Nubwo COVID-19 yadutwaye abantu, gusa nabonye yaratumye bamwe bagira isuku, Ese nizere ko iyo suku no mu ikipe uyoboye irimo! Ni ukora neza tuzakugororera ariko nukomeza kutubabaza nabwo tuzabiguhembera.
Ese intego mufite kuri Cape Vert itari mu magambo ni iyihe? Ubu ndabizi muba mubara mu madorali amafaranga ya za misiyo n'akavagari muhembwa, mudatekereza ku buribwe tumaranye imyaka irenga 16.
Byibura se niba no gutwara CECAFA muheruka mu myaka 22 ishize byarabananiye, mwatugaruriye Muzehe ku kibuga ko tumukumbuye?
Ese ubu umwana ufite imyaka 15 nzakoresha iki musobanurira ko ikipe y'igihugu ihari kandi ikina amarushanwa?
Reka wenda ntegereze, gusa iyo ibicu bikubakubye umenya ko imvura igiye kugwa, ariko iyo nta kimenyetso na kimwe gihari uba usa n'uri mu nzozi.
Reka ndeke kwizimba mu magambo, gusa nakubwiraga ko tubabaye kandi tubabaye, dukeneye ibyishimo, ariko unabona ko bidashoboka burya ubunyangamugayo ni bwiza, ushobora kubirekera ba nyirabyo ugasubira mu Gisaka kuko ntiwahahemutse.
Ndagusaba gutekereza kabiri ndetse no kugira ibyo uhindura ukimara gusoma iyi baruwa.
Bikorewe mu Rwanda, tariki ya 27 Ukwakira 2020
Uwanyu kandi ukunda u Rwanda n'Abanyarwanda
Mashami Vincent amaze imyaka ibiri atoza ikipe y'igihugu nyuma y'igenda ry'umudage Antoine Hey
TANGA IGITECYEREZO