RFL
Kigali

Harishimirwa iki mu bihembo bya MNI bigiye gutangwa ku nshuro ya gatatu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/10/2020 12:02
0


Harabura iminsi ine ngo habe igikorwa cyo gutanga ibihembo bya MNI ku nshuro ya Gatatu, mu rwego rwo gushimira abahanzi bahize abandi muri iki cyiciro binyuze ku matora yo kuri internet yamaze hafi amezi atatu.



Ibihembo bya MNI [Muzika Nyarwanda Ipande] ku nshuro ya Gatatu bizatangwa ku wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020, mu birori bizabera kuri Onomo Hotel iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

Ni ibihembo byakiriwe neza n’abahanzi, urugaga rw’abahanzi n’abandi bafite aho bahuriye n’umuziki w’u Rwanda. Ni nyuma y’uko hari hashize igihe kinini nta bihembo biherekezwa n’amafaranga mu ntoki bihabwa abahanzi.

Ibihembo mu muziki ni kimwe mu bituma umuhanzi akora ashyizemo imbaraga, kuko aba azirikana ko ibyo yitangiye n’ibyo ari gukora igihe kimwe bizashimwa n’umubare akabona ko atavunikiye ubusa.

Kuba nta bihembo byinshi biri mu muziki w’u Rwanda, bituma benshi bavuga ko bidindiza iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.

Ibi bihembo bya MNI bitegurwa na kompanyi yitwa Royo Entertainment bizatangwa ku bahanzi batatu bahize abandi barenga 100; bizahabwa Chorale Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika yabaye iya mbere, umuranyi Arsene Tuyi ndetse na Isharah Alliance.

Chorale Christus Regnat yabaye iya mbere ibicyesha indirimbo ‘Mama Shenge’ bakoranye na Yverry ndetse na Andy Bumuntu. Muri iri rushanwa iyi korali yagize amajwi ibihumbi 34,720 aho yahatanaga n’abarenga 54. Iyi korali izahabwa igihembo cya miliyoni 2.

Umuramyi Arsene Tuyi yabaye uwa kabiri abicyesha indirimbo ye yise ‘Naranyuzwe’ imaze imyaka ibiri isohotse, aho yagize amajwi ibihumbi 28, 007. Azahembwa ibihumbi 700 Frw.

Umwanya wa Gatatu wegukanwe n’umuhanzi Isharah Alliance abicyesha indirimbo ye yise ‘Ubumuntu’. Ni indirimbo imaze amezi atatu isohotse, aho uyu musore yagize amajwi 13,507 muri iri rushanwa. Azahembwa ibihumbi 300 Frw.

Umwarimu w’indirimbo, umuhimbyi n’umuririmbyi unakora iyamamaza-bikorwa muri Chorale Christus Regnat, Bizimana Jeremie, yabwiye INYARWANDA ko inyungu ya mbere yo gutsindira ibi bihembo, ari uko amafaranga umuhanzi yegukana ashobora kumufasha kongera gukora no gutegura indirimbo nshya.

Yavuze ko ibi bihembo bya MNI ari uburyo bwiza bwo ‘kureba uko igihangano cyawe cyakiriwe n’abanyarwanda’ kuko kugira ngo utsinde biva mu kugutora ‘bize ko abantu baba barakunze igihangano’.

Bizimana anavuga ko ibi bihembo ‘ari uburyo bwiza na none bwo gukomeza kwamamaza ibikorwa byawe no kumenyekanisha izina ryawe (marketing) mu abatakuzi.”

Rwema Denis Umuyobozi wa Kompanyi ya Royo Entertainment itegura ibi bihembo yabwiye INYARWANDA ko bishimira igihe cy’umwaka umwe ushize bamaze biyemeje gukora ‘ibyo twiyemeje’. Yavuze ko banishimira ko mu gihe cy’umwaka umwe bamaze, abahanzi nyarwanda 150 bamaze kwiyandikisha ku rubuga rwa MNI.

Uyu muyobozi avuga ko ibi bihembo byagize uruhare runini ku muziki w’u Rwanda, cyane cyane mu gihe cya Covid-19, aho abahanzi bagiye babona amafaranga atandukanye bitewe n’uko abafana bagiye babatora.

Rwema avuga ko ubu amajwi y’abantu ibihumbi 200 ari bo bamaze gutora kuri uru rubuga ‘bityo biduha icyizere cy’uko igihembwe kizatangira tariki 01 Ugushyingo 2020 kizagenda neza’.

Urugaga rw’abahanzi nyarwanda [Rwanda Music Federation] ruvuga ko ibihembo bya MNI, ari igikorwa cyiza cy’indashyikirwa cyo gushyigikira.

Uru rugaga rushimira buri muhanzi wese wagaragaje inyota yo kwitabira ibi bihembo. Bati “Tubijeje gukomeza ubufatanye muri ibi bikorwa n’ibindi bizakorwa hagamijwe iterambere rya muzika nyarwanda. Tuboneyeho gusaba abahanzi ba muzika kwitabira no gushyigikira ibikorwa nk’ibi bibafitiye akamaro.”

Rwema Denis Umuyobozi wa kompanyi Royo Entertainment itegura ibihembo bya MNI, avuga ko byagize uruhare rukomeye muri iki gihe cya Covid-19

Bizimana Jeremie ubarizwa muri Chorale Christus Regnat avuga ko ibihembo bya MNI bifasha umuhanzi kongera kwiyubaka

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine [Tonzi] yegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cya kabiri cy'ibi bihembo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND