RFL
Kigali

Afite impano yo gushyigikira-Alpha Rwirangira yavuze impamvu yiyemeje gusubiramo indirimbo ye ‘Merci’ afatanyije na Emmy Vox

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/10/2020 8:24
0


Umuhanzi w’umunyarwanda mpuzamahanga Alpha Rwirangira yatangaje ko agiye gusubiramo indirimbo ye yise ‘Merci’ afatanyije n’umuhanzi ukizamuka witwa Emmy Vox wamweretse ko afite impano idasanzwe mu kuririmba yo gushyigikira.



Ku wa 25 Ukwakira 2020 Alpha Rwirangira yashyize kuri konti ye ya instagram amashusho y’umusore witwa Emmy Vox aririmba asubiramo indirimbo ye yise ‘Merci’, yasohoye ku wa 14 Kamena 2017. 

‘Merci’ ni imwe mu ndirimbo za Alpha Rwirangira zakunzwe. Mu gihe cy’imyaka itatu imaze ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’abantu 1,157,915. Iyi ndirimbo yatanzweho ibitekerezo 238, ndetse benshi baracyavuga ko ihembura imitima y’abo.

Emmy Vox yasubiyemo iyi ndirimbo ‘Merci’ ari kumwe n’umusore umucurangira; aririmba adategwa amagambo yose ayigize, ndetse agaragaza ko yacengewe n’ayo na mbere y’uko afata icyemezo cyo kuyisubiramo.

Alpha Rwirangira yanditse kuri konti ye ya Instagram anashyiraho amashusho y’amasegonda 47’ y’uyu musore asubiramo iyi ndirimbo.

Yasabye abamukurikira barenga ibihumbi 278 kuvuga ‘yego’ niba bashaka ko asubiramo iyi ndirimbo n’uyu musore. Abantu barenga 370 bandika bashyigikira iki cyemezo.

Mu ijoro ry’uyu wa Mbere, Rwirangira yavuze ko ku bantu bamuzi neza ari umugabo uhagarara ku ijambo rye ari nayo mpamvu yiyemeje gufatanya na Emmy Vox bagasubiramo indirimbo ye yise ‘Merci’.

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Alpha Rwirangira yavuze ko hari abantu benshi bagiye basubiramo indirimbo ye ‘Merci’ mu bihe bitandukanye, ariko ko yakunze ‘cover’ yakozwe na Emmy Vox kuko yayikoranye ubuhanga ajyanishije n’imiririmbire ye iri ku rwego rwiza.

Uyu muhanzi yavuze ko Emmy afite impano ikeneye gushyikirwa n’abanyarwanda muri rusange. Rwirangira yavuze ko indirimbo ye ‘Merci’ iri mu ndirimbo ze nawe akunda, ndetse ko n’abantu benshi bayikoresha mu birori n’ubukwe. Ati “Mbona ari imwe mu ndirimbo zanjye izahoraho.”

Uyu muhanzi uri mu bagize ibihe byiza mu muziki, yavuze ko yakabaye afasha byinshi mu gushyigikira iyi mpano nshya, ariko ko afite icyizere cy’uko Imana izamuherekeza mu rugendo rwe rw’umuziki yatangiye nk’umuhanzi wigenga.

Yabwiye Emmy ko afite ijwi ryiza kandi ko Imana izamukoresha mu guhembura ubwoko bwayo. Ati “Iryo n’iryo sengesho ryanjye musore muto.”

Emmy Vox yavuze ko acishijwe bugufi no kuba agiye gusubiramo iyi ndirimbo na Alpha Rwirangira. Ati “Wakoze kunshyigikira mukuru wanjye Alpha Rwirangira. Kandi ncishijwe bugufi ku bw’iyi ndirimbo tugiye gukorana. Ndagushimiye muvandimwe kubwo kunshyigikira.”

Uyu musore yashimye buri wese watanze umusanzu we kugira ngo asubiremo iyi ndirimbo barimo na Producer Element, ateguza ko iyi ndirimbo izasohoka mu minsi iri imbere.

Alpha Rwirangira yiyemeje gusubiramo indirimbo ye 'Merci' afatanyije n'umuhanzi ukizamuka ukoresha amazina ya Emmy Vox

Rwirangira yavuze ko Emmy yamubonyeho impano n'imiririmbire idasanzwe, kurusha abandi bose basubiyemo iyi ndirimbo 'Merci'

Emmy Vox yavuze ko acishijwe bugufi no kuba Alpha Rwirangira yemeye ko basubiramo indirimbo ye yise 'Merci'

Uyu muhanzi ukizamuka yavuze ko ari umunezero udasanzwe kuri we, ndetse ko azakora uko ashoboye kugira ngo 'Merci Remix' izasohoke ari nziza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND