N'ubwo ahanini umubano w’abantu bakundana bigoye kuwinjiramo no kumenya iherezo ryawo, iki kizamini gishobora kukwereka iherezo ryawe n’umukunzi wawe hagendewe ku mahitamo yawe.
Mbere yo gutangira iki kizamini kikumenyesha iherezo ryawe n’umukunzi
wawe banza ufate umwanya wawe uruhuke neza utuze, ndetse use n’ufunga amaso
yawe maze uhumeke neza, ibyo nibirangira ufungure amaso yawe witegereze izi
diamant uko ari 6, ese muri izi zose ukunzemo iyihe?.
Diyama ya mbere : Iyi diyama igaragaza imbaraga z’imiterere yawe n’ubunyangamugayo.
Uri umuntu ukora cyane kandi ubuntu bwawe bukunze kuboneka mu bimenyetso 4 nicyo
kintu nyamukuru cyawe. Kubera iyo mpamvu umukunzi wawe agukundira ko uri
umunyembaraga kandi uzi gukora, mu gihe uzaba utakibashije gukora rero uzamenye
neza ko umubano wawe n’umukunzi wawe uzarangirira aho.
Diyama ya kabiri: Wahisemo Diyama yiburungushuye kandi ibi
ntabwo ari ibintu byoroshye. Uruziga rugereranya gutungana mu mico myinshi, Ubwumvikane
rero ni Ikintu witayeho cyane. Kurundi ruhande, wanga amakimbirane, abantu
bateranya abandi ubanga kubi, nuhura n’umukunzi wawe akaba agira amahane ndtse
akaba afite urwango muri we kandi wowe ukaba utabigira, iryo rishobora kuzaba
iherezo ry’umubano wawe na we kuko mukunda ibitandukanye.
Diyama ya gatatu: Wahisemo diyama ya kare, Ukunda ibintu bifite
isuku ndetse biri ku murongo kandi ikintu abantu bakuziho ni uko utajya wica
gahunda watanze, gukererwa si ibintu byawe, Icyo wanga ni akajagari, nuramuka
ugize umukunzi ujagaraye ndetse utagira gahunda, uhuzagurika ndetse akaba
atabasha kubikosora, iherezo ryawe na we rizaba rigeze, umubano wanyu ntabwo
uzaramba.
Diyama ya kane: Guhitamo iyi diyama bivuze ko uri umuntu ufite
intego, wifuza amasaha menshi kugirango ugere ku ntego zawe, muri make icyo
ukeneye ni umuntu ugendera ku muvuduko nk’uwawe, niba umukunzi wawe ari inyanda
rero ntabwo muzashobokana , uzahitamo kumushira ku ruhande kugirango ukomeze
intego wiyemeje.
Diyama ya gatanu: Iyi diyama irerekana uruhande rwawe
rukomeye kandi rwuje urukundo, Gufasha abandi ni kamere yawe gusa nanone iyi
kamere yawe bashobora kuyigenderaho bagupyinagaza bitewe n’umutima ukunda
ndetse w’impuhwe ugira ugasanga bayigendeyeho barakwangije, icyo bisaba ni
ukugira Ubuntu ariko budatiza urugi, icyo usabwa ni ukugira umuntu ugufasha
muri iyo miterere yawe ariko nuhusha ukagira umuntu utandukanye n’uko uteye,
ntabwo muzarambana.
Diyama ya gatandatu: Ukuri n'ubudahemuka ni ibintu bibiri
bifite akamaro kanini kuri wowe. Kubera iyo mpamvu, uburyo ubwo aribwo bwose
bwo kubeshya cyangwa kubeshyera abandi ntibikurangwaho,Uri umuntu ushobora
kwitangira cyane mugenzi wawe, kandi ukumva ko mugenzi wawe agufitiye mu buryo
bworoshye, niba umukunzi wawe rero nta mutima agira muzahora mushwana kubwo kutumva
ibintu kimwe.
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO