RFL
Kigali

Umuhanzi Lil K ukomoka mu Burundi ubarizwa muri Green Ferry yasohoye indirimbo iri kuri Album ye ya mbere-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/10/2020 12:41
0


Umuhanzi ukiri muto witwa Karagira Owen Berel ukoresha izina rya Lil K mu muziki, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa ‘Daddy’ iri kuri Album ye ya mbere yise “Confusing Solution”.



Lil K ukomoka mu Burundi ni umwe mu bahanzi bafashwa n’inzu itunganyamuzika yitwa Green Ferry Music ibarizwamo Bushali, Icenova, Kaya, Ngaara, Slum Drip n’abandi.

Uyu musore yavukiye mu Mujyi wa Bujumbura muri karitsiye yitwa Kinanira mu mwaka wa 2001. Amaze imyaka ibiri ari umwe mu bafitanye amasezerano na Green Ferry Music, dore ko yasinye mu mwaka wa 2018.

Muri iki gihe ari mu Rwanda, ari naho akorera ibikorwa by’umzuziki. Yabwiye INYARWANDA ko afite intego yo gukora umuziki ukagera ku rwego mpuzamahanga ukagira abantu benshi uhindurira ubuzima, yaba we ndetse n’abazajya bumva ibihangano bye.

Uyu musore avuga ko indirimbo ye ‘Daddy’ yasohoye iri kuri Album ye ya mbere yitwa ‘Confusing Solution’ yakubiyeho indirimbo 14. Iyi ndirimbo ‘Daddy’ ni iya cyenda kuri iyi Album.

Iyi ndirimbo ye ivuga ku nkuru y’umuhungu ukundana n’umukobwa ukomoka mu muryango utishoboye. Uyu muhanzi aririmba avuga uburyo umukobwa aba abangamiwe cyane n’ukuntu umuntu nkawe yahabwa buri kimwe n’uyu musore w’umukire.

Ibi bitumwa uyu musore amuhumuriza akamubwira ko abikorera urukundo n’umutima mwiza. Uyu musore abwira uyu mukobwa ko adashaka ko amufata nk’aho ari umuterankunga we, ahubwo amufate nk’umukunzi we.

Lil K avuga ko yanditse iyi ndirimbo agendeye ku bishobora kuba byaramubayeho. Uyu musore yaherukaga gusohora ‘EP’ y’indirimbo zirindwi yise ‘Game of Songs’. Yasohotse muri Mutarama 2019.

Iyi ‘Ep’ iriho indirimbo nka ‘Seen’, ‘Chocolat’ n’izindi yakoranye n’abahanzi barimo nka Bushali, T Point, Kenny K Shot n’abandi. Iyi ‘Ep’ yose yatunganyijwe na Dr Nganji.

Umuhanzi Lil K ubarizwa mu Burundi yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Daddy'

Lil K uri gutegura Album ya mbere ni umwe mu bahanzi babarizwa muri Green Ferry Music

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DADDY' Y'UMUHANZI LIL K UBARIZWA MURI GREEN FERRY MUSIC

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND