RFL
Kigali

Umukobwa yajyanywe kwa muganga imihango imurya cyane ahita abyara

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:26/10/2020 9:50
0


Holly Henton umukobwa w’imyaka 23 wo mu Bwongereza wari ukijya mu mihango bisanzwe yagiye mu mihango, atungurwa no kumva uburibwe budasanzwe buherekejwe no kugagara kw’imwe mu mikaya y’umubiri we.



Ibi byarakomeje ageze aho agwa igihumure, biba ngombwa ko uyu mukobwa ukora mu kazu gacuruza ikawa ahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya. Holly Henton, akigera kwa muganga yatunguwe no kubwirwa na dogiteri ko atwite inda igeze ku cyumweru cya 41 ndetse ko agiye kubyara.

Uyu mukobwa nta gitekerezo na kimwe cy’uko atwite yari afite kuko atigeze agaragaza ikimenyetso na kimwe cy’umugore utwite. Imihango yakomeje kuyibona nk’ibisanzwe buri kwezi. Adatinze mu rwererero, yahise yibaruka umwana w’umuhungu w’ibiro 3 n’amagarama 175.

Uyu mwana yamwise Theo, amukunda kubi ngo ntashobora kwiyumvisha uko yabaho atamufite. Ati “Nari nkibona imihango buri kwezi ndetse nta mpinduka nigeze niyumvamo. Ibiro byanjye byariyongereye ariko byabaye mvuye mu kiruhuko cy’iminsi mikuru isoza umwaka ntacyari nkutera gukeka ko nasamye”.

Akomeza agira ati “Nagize ngo uko kwiyongera kw’ibiro byatewe n’uko nariye chocolate nyinshi mu minsi mikuru isoza umwaka”. Holly bitewe n’uko atamenye ko atwite yarakomeje yinywera inzoga n’itabi, ikawa n’ibindi bibujijwe ku mugore utwite.

Ati {“Bakimbwira ko ntwite inda y’ibyumweru 41 naguye mu kantu. Yego nifuzaga umwana ariko numvaga nzabyara nkuze cyane kuko ubu mfite imyaka 23 gusa.

Kuko ntamenye ko nasamye nakomeje gusohokana n’inshuti zanjye mu mpera z’ibyumweru nkanywa inzoga, itabi, ikawa n’ibindi. Gusa Imana ishimwe ko umwana wanjye Theo yavukanye ubuzima bwiza ndetse nta kibazo aragira kugeza ubu”.

Ku munsi wo kubyara, Holly yarabyutse abona ari mu mihango nk’ibisanzwe. Gusa uwo munsi yumvaga aribwa cyane anywa ibinini bigabanya ububabare byitwa ‘Paracetamol’. Nyuma yo kunywa ibi binini aho kugira ngo uburibwe bugabanuke ahubwo bwariyongereye.

Ajyanwa mu bitaro byo mu mujyi wa Leicester nta mwenda yajyanye kuko ntiyari aziko atwite. Iyi nkuru ikigera kubo bakorana muri Coffee Shop bahise begeranya ibikoresho birimo n’amakabutura barabimwoherereza.

Holly yaje kubwira se w’umwana iyi nkuru nziza, bemeranya ko bakomeza kuba inshuti kandi bagafashanya kurera uyu mwana. Holly nubwo byabanje kumugora kwakira ko agiye kuba umugore atari abyiteguye, kuri ubu agira ati “Uyu mwana bisa n’aho ari cyo kintu nari nkeneye. Sinzi uko nabaho ntamufite”.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND