RFL
Kigali

Waba uzi impamvu itera kwiyongera kw’ibiro ku wifuza kubigabanya? Sobanukirwa ingingo 7 zibitera

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:25/10/2020 17:54
0


Abantu benshi ku Isi bagenda bagira umubyibuho mu buryo butandukanye gusa hari abo bitera ikibazo cyaba icy'uburwayi cyangwa ipfunwe ry’uko bagaragara. Hari benshi bafata iya mbere mu kugabanya umubyibuho cyangwa ibiro ariko bikanga bitewe n’impamvu 7 tugiye kureba muri iyi nkuru.



Hari abantu benshi cyane baba barakoze iyo bwabaga kugira ngo bananuke, abenshi usanga bafata ingamba zikomeye zizabafasha mu kunanuka, muri izo ngamba harimo nko kwiyima kurya ndetse no gukora imyitozo ngorora mubiri ihanitse. Gusa kandi ibi ntabwo bibabuza kongera kubyibuha cyane kurenza uko bari basanzwe bangana kandi barakoze ibishoboka byose kugira ngo bagabanye ibiro byabo. Abenshi ntibazi ikibitera yaba ari abagabo n’abagore.

Dore zimwe mu mpamvu 7 zitera abantu kwiyongera kw’ibiro aho kugabanuka nk'uko inzobere mu bijyanye n’ubuzima zibigaragaza


1.  Kwiha intego ikomeye yo kugabanya ibiro: Iyo wihaye intego iri hejuru cyane cyangwa igoranye kuyigeraho akenshi bituma bya biro uri gushaka kugabanya ntaho bijya ahubwo byiyongera. Izi ntego zikomeye kandi ntabwo ari nziza ku buzima bwawe, abahanga mu bijyanye n’imikorere y’umubiri bavuga ko intego nziza umuntu wese yakwiha ariyo kugabanya ibiro 10% ku byo ufite kandi ukibukako kugabanya ibiro bigenda gahoro gahoro ko utabyihutisha.

2. Regime (indyo yategetswe na muganga) igoye kuyikurikiza: Regime ikubuza kurya cyangwa ituma urya indyo imwe idahinduka na yo ituma abantu bayikurikije nta cyo ibamarira mu kugabanya ibiro. Gukurikiza ubu bwoko bwa regime ikomeye gutya itera abantu gucika intege vuba ndetse ibiro by'uyikurikiza biguma aho biri cyangwa bikaniyongera aho kugira ngo bigabanuke.

3.  Imyitozo ngorara mubiri iri hejuru cyane: Abantu benshi bahitamo gukora imyitozo ngorora mubiri buri munsi, abandi nabo bagahitamo kuyikora inshuro nyinshi ku munsi kugira ngo bagabanye ibiro ku buryo bwihuse.

Iyo umuntu akibitangira birakora cyane cyane iyo utajyaga ukora siporo. Gusa nyuma y'igihe ukora siporo inshuro nyinshi ku munsi ntacyo bihindura ahubwo bitera umubiri kunanirwa cyane. Ni byiza ko wakora siporo iminota 30 ukazikora nibuze gatatu mu cyumweru ni byo byagufasha kugabanya ibiro mu buryo bwiza.

4. Ibibazo uba usanganywe: Kuri bamwe bahitamo kunanuka kuko bibwira ko ikibazo bafite ari icyo kubyibuha. Ariko bakirengagiza ko ibindi bibazo bisanzwe byo mu buzima bwa buri munsi nabyo bibatera kutananuka nk'uko babyifuza. Ni byiza ko mbere y'uko ufata umwanzuro wo kugabanya ibiro wabanza ugakemura ibindi bibazo uba ufite maze ukabona kunanuka.

5. Gukorera ahantu hamwe utahava: Ku bantu bafite akazi ko muri office cyangwa akandi gatuma bamara igihe kinini bicaye bibatera kutagera ku ntego bihaye ariyo yo kugabanya ibiro. Inama abaganga batanga ni uko ku muntu wifuza kunanuka yajya agerageza kutamara umwanya munini yicaye ahubwo yajya anagendagenda akarambura amaguru.

6. Gusubira mu nzira zaguteye kubyibuha: Iyo wafashe gahunda yo kujya kuri regime ngo unanuke maze ntibikunde akenshi bituruka ku kuba warongeye gusubira ku bintu byatumye ubyibuha, muri izo nzira harimo nko kurya ibiryo birimo isukari nyinshi ndetse no kunywa ibinyobwa birimo amasukari hamwe no kudakora siporo mu buryo bwiza. Ni byiza ko wakomeza gukurikiza regime wihaye kugira ngo ugabanye ibiro.

7. Umunaniro w’ubwonko: Kugira siterese nabyo ni indi mpamvu ituma abantu bongera ibiro. Ushobora kuba uri kuri regime, urya neza kandi unakora siporo ariko ntugabanuke mu biro, ibi akenshi biterwa na siterese umuntu afite bibaye byiza wabanza ukagabanya siterese maze ukagabanya ibiro.

Nubwo tubagejejeho impamvu 7 zitera umuntu kongera ibiro aho kugira ngo bigabanuke nk'uko yabishakaga, hari n’izindi nyinshi ushobora gusanga nko ku mbuga zitandukanye nka www.sante.com, www.Herbeauty.com n’izindi………..

Umwanditsi: Nadia Kangabe-InyaRwanda.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND