RFL
Kigali

Mukura Victory Sport yapimishije abakinnyi n'abakozi bayo - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/10/2020 16:39
0


Kuri iki cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020 ni bwo ikipe ya Mukura Victory Sport yasuzumishije abakinnyi ndetse n'abakozi bayo mu gikorwa cyo kwitegura umwaka w'imikino 2020/21.



Ni igikorwa cyatangiye mu ma Saa 11:00 za mu gitondo, kuri sitade mpuzamahanga y'Akarere ka Huye aho hapimwe abantu bagera kuri 35. Gasana Jerome ukurikirana ubuzima bw'iminsi yose bw'ikipe ya Mukura, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yatangaje ko ari igikorwa cyagenze neza kandi abakinnyi bitabiriye. 

Yagize ati "Umuhango ugenze neza uko twari twabiteguye kuko abakinnyi bahageze ku gihe yaba n'abaganga. Dupimye abantu bagera kuri 35 barimo n'abakozi abakinnyi batapimwe barimo Bikorimana Gerard, Duhayindavyi Gael, uri mu nzira. Kandi nabo twizeye kuzabapimisha nibamara kuhagera".


Mutijima Janvier nomero 3 wa Mukura

Biteganyijwe ko ibisubizo by'abapimwe bizaboneka ku wa mbere tariki 26 Ukwakira 2020 hanyuma abakinnyi batangire umwiherero ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020.


Iragire Saidi ari mu bakinnyi bapimwe nyuma yo kuva muri Rayon Sports

Ku ruhande rwaho ikipe ya Mukura izaba Gasana yatangaje ko batarabona aho ikipe izaba ariko bari mu biganiro. Ati "Turi mu biganiro n'abantu benshi bafite amacumbi gusa ikibura ni uguhitamo hamwe tuzaba kandi nabyo byatinzwaga no kuba tutari twakamenye igihe tuzatangira".


Ngirimana Alex myugariro wa mukura kuva mu mwaka w'imikino 2019-20

Mukura Victory Sport yashoje ku mwanya wa 4 wa shampiyona y'umwaka w'imikino 2020-21 biteguye kurusha ndetse bakitwara neza dore ko Gasana anavuga ko bikunze batwara igikombe cya shampiyona.


Tuyishimire Eric ari mu bakinnyi bapimwe


Djilali Bahloul umutoza mushya wa Mukura 



Nzeyurwanda Djihad umuzamu mushya wa Mukura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND