RFL
Kigali

Jay Rwanda yavuze ku byavuzwe ko abana n’umugore muri Amerika n’igihe azakorera ubukwe-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/10/2020 14:02
1


Umunyarwanda w'umunyamideli Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay Rwanda wabaye Mister Africa 2017, yatangaje ko yirinze kugira icyo avuga ku makuru yavugaga ko asigaye abana mu inzu imwe nk’umugabo n’umugore n’umuhanzikazi Dada Cross, kuko ‘byari ibihuha’.



Mu Ukwakira 2018, ni bwo byatangajwe ko Dada Cros washyize ku ruhande iby’umuziki, asigaye abana mu inzu imwe na Jay Rwanda, ni nyuma y’uko uyu musore yari amaze igihe gito ageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Byavugwaga ko Dada Cros yataye umugabo we bafitanye abana babiri agasanga Jay Rwanda. Ndetse ko ari we wafashije uyu musore kugira ngo agere muri Amerika nk’igihugu cy’isezerano kuri benshi.

Kuva icyo gihe Jay Rwanda ntacyo yigeze atangaza ariko Dada Cros, we yabwiye INYARWANDA ku wa 11 Ukuboza 2020 ko atabana mu inzu imwe na Jay Rwanda ahubwo ko ari umujyanama we umufasha mu bikorwa bitandukanye.

Mu kiganiro 'My Voice Podcast’ cy’umunyamakuru Ernesto Ugeziwe cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020 cyanyuze ku rubuga rwa Youtube, Jay Rwanda yatangaje ko atahaye agaciro ibyasakaye mu itangazamakuru icyo gihe, kuko byari ibinyoma byambaye ubusa.

Yagize ati “…Byari ibihuha. Ntabwo byari byo. Kuko bitari byo nirinze gufata umwanya wo kuvuga ngo ibi n’ibi. Cyane ko n’uwo babivugaho hari ibyo yavuze. Ntabwo byari byo.” 

Jay Rwanda yavuze ko mu 2018 bivugwa ko abana mu nzu imwe na Dada Cros imyaka itatu yari ishize akundana n’umukobwa yambitse impeta ku wa 02 Mutarama 2020.

Avuga ko ntacyo byahungabanyije ku mubano we n’uyu mukobwa. Ati “Urukundo n’uwo dukundana ubu rugiye kumara imyaka itanu dukundana. Biriya byavuzwe umwaka ushize nyuma y’imyaka ine cyangwa itatu dukundana, nta kibazo byigeze biteza.”

Uyu musore washyize imbere gukora imyitozo ngororamubiri yavuze ko ibyamubayeho byaba no kuwundi muntu, ari nayo mpamvu yakomeje ubuzima bwe bwite, kugeza n’uyu munsi ngo arakomeye muri we.

Jay Rwanda yavuze kandi ko nyuma yo gutera ivi akambika impeta umukunzi we, ubukwe bwabo buteganyijwe umwaka utaka. Kandi ko batangiye imyiteguro.

Yavuze ko nubwo ari umuntu azwi kandi ugira igihiriri cy’abantu batandukanye bamukunda, bituma ubuzima bwe bwita abugira ibanga ahanini anagira ngo asigasire ubuzima bwe ndetse n’ubw’uwo bakundana.

Uyu musore avuga ko kuva yagera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagumye akora ibikorwa bijyanye no kumurika imideli, ndetse ngo yitabiriye ibikorwa birimo Philly Fashion Week ‘, ajya muri Los Angeles n’abandi.

Avuga ko kuba yari asanzwe akora ibikorwa bijyanye no kumurika imideli, azwi ndetse hari ikamba yegukanye byamufashije kwisanga neza muri uru ruganda; bitandukanye n’uko abakiri bashya muri uru ruganda bagorwa no kwisangamo.

REBA HANO IKIGANIRO JAY RWANDA YAGIRANYE NA ERNESTO UGEZIWE


Muri iki kiganiro Jay Rwanda yasabye abakiri bato bashaka kwinjira mu byo kumurika imideli gukunda ibyo bakora, ikinyabupfura n’ibindi ndetse ngo bamurebereho kuko afite aho yigejeje ubu mu bijyanye no kumurika imideli.

Uyu musore nk’umunyamideli wagize izina rikomeye mu Rwanda, avuga kuba ataragaraye mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda, ari uko hari ibyo yabasabye abamwegereye batabashije kuzuza.

Jay yavuze ko nagaruka mu Rwanda azakomeza gushyira imbaraga muri kompanyi ye ‘Remarkable’, aho ahuza abanyamideli n’ababa bashaka kubaha akazi n’ibindi bikorwa babifashishamo bijyanye no kwamamaza.

Uyu musore yavuze ko yitabira irushanwa rya Mister Africa 2017, bitari byoroshye kuko yitabiriye mu gihe u Rwanda rudategura iri rushanwa, kandi ngo icyo gihe abantu benshi bari bataragira imyimvire ihambaye kuri iri rushanwa. Ariko ngo yagiye muri Nigeria yari afite icyizere ariko ngo ntiyari aziko azatsinda.


Jay Rwanda (ibumoso) na Ernesto Ugeziwe (iburyo) ubwo bari bari mu kiganiro

Umunyamideli Jay Rwanda yatangaje ko yirinze kugira icyo avuga ku byavugwaga ko abana mu inzu imwe na Dada Cross kuko yari aziko ari ibihuha

Jay Rwanda yavuze ko umubano we n'umukobwa yambitse impeta warushijeho gukomera nyuma y'ibyavuzwe ko abana mu inzu imwe n'umugore we witwa Dada Cross

Jay Rwanda yatangaje ko we n'uyu mukobwa bageze kure imyiteguro y'ubukwe buzaba mu mwaka wa 2021

Jay yavuze ko imyaka itanu ishize akundana n'uyu mukobwa wamurutiye abandi bose bahuye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mudehe3 years ago
    Ni beza incwi





Inyarwanda BACKGROUND