RFL
Kigali

Lionel Sentore yakoresheje Masamba, Buravan, Kayiranga n'abandi mu ndirimbo y'umukobwa ugiye gushakwa-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/10/2020 12:29
1


Umuhanzi Lionel Sentore ubarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya y’ubukwe yise ‘Haguruka ugende’ yakoreye umukobwa ugiye kurushinga n’uwo yakunze kurusha abandi.



Uyu muhanzi asohoye ‘Haguruka ugende’ nyuma y’amezi atatu asohoye indirimbo yise ‘Isengesho’, yabanjirijwe n’izirimo ‘Yarigendeye’, ‘Isoko’ n’izindi zigaragaza kudacika intege mu muziki we.

Yabwiye INYARWANDA ko yanditse ‘Haguruka ugende’ atekereza mu gihe azaba agiye gusaba no gukwa umukobwa, imyiteguro ikomeye n’amagambo aherekeza uyu mukobwa azabwirwa n’abo mu muryango we azaba asize.

Uyu muhanzi avuga ko indirimbo ye “ishingiye mu kubwira umukobwa ko avuye mu muryango mwiza w’abatangana bivuze ahantu heza cyane agasanga intore gusa.”

Ni indirimbo yumvikanamo ibicurangisho gakondo byanatumye mu mashusho yayo yifashisha mo abahanzi biziritse kuri gakondo; bagaragaza ko umuziki gakondo ufite uruhisho! 

Aba bahanzi babyina Kinyarwanda mu mashusho y’iyi ndirimbo ari nako baririmba iyi ndirimbo. Benshi bifashishije telefoni bifata amashusho, ubundi arahuzwa indirimbo isohoka ifite iminota 04 n’amasegonda 08’.

Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo abarimo Ikirezi, umukobwa wa Masamba Intore nawe ugaragara muri iyi ndirimbo, umukirigitananga Daniel Ngarukiye uherutse gusohora indirimbo ‘Mbega Urukundo’, Yvan Buravan, umuhanzikazi Deborah Humura witegura gusohora indirimbo

Hari kandi Charles Uwizihiwe ubarizwa mu itsinda Ingangare ahuriyemo na Lionel Sentore, umuhanzikazi Audia Intore uzwi mu ndirimbo ‘Imbaraga z’urukundo’, Ben Kayiranga ubarizwa mu Bufaransa, Nicki Dimpoz uherutse gusohora indirimbo ‘Maria’, Teta Grace uzwi ku rubuga rwa Tik Tok, Jules Sentore n’abandi.

Lionel yashimye aba bahanzi bose n’abandi bagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo. Ati “Ndashimira by’umwihariko abavandimwe n’inshuti mwese mugaragara muri iyi ‘Lyrics video’ kuko mudahwema kunshyigikira.”

Jules Sentore yashimye Lionel Sentore agira ati “Nuko sha inkirane ya Nyagahinga ukaba rugombwa bagizimashiro ingangurarugo ishakaje ibyuma. Komeza weme sha dore ugira iyo uvuka.”

Ngarukiye Daniel we yavuze ko iyi ndirimbo ari iy’umwaka n’aho Munyakazi Deo ati "Jya mbere muvandimwe. Wakoze kuri iyi nganzo.”

Amajwi y’iyi ndirimbo (Audio) yakozwe na Producer Didier Touch n’aho ‘Lyric video’ yatunganyijwe na Karpet.


Umuhanzi Lionel Sentore yifashishije abarimo Jules Sentore mu mashusho y'indirimbo ye 'Haguruka Ugende' yo gusezera ku mukobwa ugiye kurushinga

Sentore yavuze ko yakoze iyi ndirimbo atekereza igihe azaba agiye gusaba no gukwa uwo yakunze

Uwihirwe Charles n'umukirigitananga Daniel Ngarukiye ni bamwe mu bagaragara mu ndirimbo 'Haguruka ugende'

Umuhanzi Buravan agaragara mu mashusho y'indirimbo 'Haguruka ugende' ya Lionel Sentore

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HAGURUKA UGENDE' YA LIONEL SENTORE

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • masomo3 years ago
    Mukoraneza p





Inyarwanda BACKGROUND