RFL
Kigali

Umwuka utari mwiza hagati ya Turikiya n’u Bufaransa

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:25/10/2020 11:41
0


U Bufaransa bwahamagaje ababuhagarariye mu gihugu cya Turukiya ejo hashize (ku wagatandatu), nyuma y’uko Perezida Tayyip Erdogan avuze ko Perezida Emmanuel Macron akeneye ubufasha bwo mu mutwe kubera imyitwarire ye ku idini ry’Abasilamu.



Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan yibasiye mugenzi we w’Ubufaransa Emmanuel Macron, aho yavuze ko akeneye ubufasha bwo mu mutwe nyuma y’imyitwarire ye ku idini ya Islam ndetse n’Abasilamu muri rusange. Ibi, bikaba byatumye Paris ihamagaza abambasaderi bari muri Ankara.

Macron yakoze iki ku Basilamu/Islam?

Mu ntangiriro z’uku kwezi Perezida Macron yiyemeje guhangana n’udutsiko tw’ Abasilamu twigenga (dushaka impinduramatwara), aho yavuze ko utu dutsiko dufite imigambi yo kuyobora imwe mu miryango y’Abasilamu mu Bufaransa.

N’ubundi muri uku kwezi muBufaransa humvikanye urupfu rw’umwarimu wigisha amateka, wishwe aciwe umutwe, bivugwa kobyakozwe n’abihoreraga nyuma y’aho uyu mwarimu akoresheje amashushu (ibitente/cartoons) y’Intumwa Muhammad mu ishuri ryigisha uburenganzira bwo kuvuga.

Ni muri uku kwezi kandi Macron yumvikanye avuga ko idini ya Islam iri mu bihe bikomeye ku isi hose, ko atari ikibazo kiri mu gihugu cye gusa. Ibi, byakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkranyambaga, ndetse no mu mpirimbanyi ziri dini aho zivuga ko bimwe mu byo bashinjwa bidakorwa nabo, ahubwo ari abaryiyitirira.

Erdogan yavuze iki?

Ubusanzwe, Perezida Erdogana ni umwemera w’akadasohoka w’idini ya Islam. Kuva aho mugenzi we Macron atangiriye kuvuga ku Basilamu, Erdogan yatangaje ko ibyo avuga atari byiza, ko ari no kubahuka.

Vuba cyane, Erdogan arongera avuga yibaza ati, “ni ikihe kibazo cy’ uyu muntu witwa Macron n’Abasilamu na Islam?” Erdogan akomeza agira ati Macron akeneye ubufasha bwo mu mutwe.

Ibi byafashwe nko kwibasira mugenzi we, byateye iki gihugu cy’ u Bufaransa gihamagaza abagihagarariye muri Turukiya, bagaruka i Paris.

Gusa bivugwa ko agatotsi mu mubano w’ibi bihugu byombi katajemo ubu, kuko hari hasanzwe utubazo hagati y’ibihugu byombi, ariko impande zombie zigakomeza kurenzaho zikemeranya kureba uko zazamura umubano.

Src: Reuters, Aljazeera.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND