RFL
Kigali

Cameroon: Abagabo bitwaje imbunda binjiye mu kigo cy’ishuri bicamo abana bagera kuri batandatu

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:24/10/2020 22:10
0


Kuri uyu wa Gatandatu mu gihugu cya Cameroon habereye amahano mu kigo cy’ishuri, aho abagabo bari bitwaje imbunda binjiraga muri icyo kigo hanyuma bakarekura urufaya rw’amasasu batagize icyo bitaho, bagahitana abana bagera kuri batandatu.



Mu Majyepfo y’Uburengerazuba mu mujyi wa Kumba, ni ho abicanyi basesekaye kuri iki kigo cy’ishuri bari ku mapikipiki ndetse bambaye n’imyenda y’abantu basanzwe, hanyuma bagatera iki kigo, nk’uko byatangajwe n’ababyeyi ndetse n’abandi bari aho ibyo biba.

N’ubwo bitaramenyekana niba ubu bwicanyi bufite aho buhurira n’amakimbirane ari hagati y’igisirikare n’udutsiko turi muri iki gihugu twifuza gutandukanya leta tuzwi nka ‘Ambazonia’.

Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bikurikirana ibikorwa birengera abantu, byatangaje ko mu bana umunani bishwe, bamwe bicishijwe imohoro ndetse abandi bagera kuri 12 barakomereka.

Umuyobozi muri ako gace Ushinzwe uburezi Ahhim Abanaw Obase yemeje ko abana batandatu bapfuye bari hagati y’imyaka 12 na 14, ko hari n’abandi bajyanywe ku bitaro.

Byerekanwa ko kuva mu mwaka wa 2017 habayeho ubwicanyi bwahitanye amagana y’abantu, ndetse ababarirwa mu bihumbi bagakurwa mubyabo n’amakimbirane—hagati y’ingabo n’udutsiko—ndetse ibi bikaba byaranatumye abana benshi batabasha kwitabira amashuri.

Src: Reuters 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND