RFL
Kigali

Basketball: REG na Patriots zongeye guhurira ku mukino wa nyuma wa Shampiyona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/10/2020 11:32
0


Amakipe abiri amaze igihe kirekire ari ku ruhembe mu mukino wa Basketball mu Rwanda, REG na PATRIOTS zongeye guhurira ku mukino wa nyuma w'igikombe cya shampiyona nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya 1/2 yabaye kuri uyu wa Gatanu.



Imikino yose ya 1/2 yabereye muri Kigali Arena ku wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020. REG BBC ibifashijwemo na Kami Kabange yabonye itike yo kugera ku mukino wa nyuma isezereye APR BBC iyitsinze n’amanota 75-68, aho uyu mukinnyi yatsinzemo amanota 24 anasama imipira umunani ivuye mu gakangara (Rebounds).

Mu wundi mukino wabaye, Patriots BBC ifite igikombe giheruka yageze ku mukino wa nyuma itsinze RP-IPRC Kigali BBC amanota 88-59. Muri uyu mukino Gasana Kenneth yatsinzemo amanota 18.

Mu bagore, ikipe ya IPRC Huye yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR BBC amanota 67 kuri 53.

Mu gihe Ikipe ya The Hoops Rwanda yageze ku mukino wayo wa nyuma ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma yo gutsinda Ubumwe BBC amanota 69 kuri 53.

Uko imikino yose yagenze

Abagore:

The Hoops Rwanda 69-53 Ubumwe BBC

REG BBC 75-68 APR BBC

Abagabo :

REG BBC 75-68 APR BBC

Patriots BBC 88-59 IPRC Kigali

Gahunda yo kuri uyu wa Gatandatu

Guhatanira umwanya wa Gatatu n’uwa Kane

Abagore : 10:30: APR BBC vs Ubumwe BBC

Abagabo: 130:00: APR BBC vs IPRC Kigali

Umukino wa nyuma

Abagore :

15:30 : The Hoops Rwanda vs IPRC Huye

Abagabo:

18:00: REG BBC vs Patriots BBC

REG yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR BBC

Umukino wa REG BBC na Patriots uba ari ishiraniro







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND