RFL
Kigali

Poland: Imihanda yuzuye abigaragambya nyuma y’uko hemejwe ko gukuramo inda bitemewe

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:24/10/2020 0:08
0


Urukiko rukuru rw’u Buhorandi rwemeje ko gukuramo inda bitemewe muri iki gihugu, uretse ku bafashwe ku ngufu n’abatwite ariko bamerewe nabi n’inda. Iki cyemezo kikaba kitanyuze abatari bacye bityo bagana imihanda mu myigaragambyo, mu mujyi wa Warsaw.



Ejo hashize (ku wakane), urukiko rw’igihugu cy’u Buhorandi rwanzuye ko ibikorwa byo gukuramo inda bitemewe n’amategeko egenga iki gihugu, gusa hashyirwaho umwihariko ku bafashwe ku ngufu, ababyeyi Ubuzima bwabo bumeze nabi, ndetse n’abagirana imibanona ariko bafitanye isano.

Ubusanzwe, iki cyari kimwe mu bihugu bigize umugabane w’Uburayi bifite amahame akakaye ku bigendanye no gukuramo inda. Ikurwamo ry’inda—mu gihe umwana atarirema—ryabayeho muri iki gihugu ku kigero cya 98% mu mwaka ushize mu buryo bwemewe n’amategeko, gusa kuri ubu bikaba byamaze gukurwaho.

Bigaragazwa ko muri iki gihugu mu mwaka habagaho iki gikorwa mu buryo bwemewe n’amategeko ku mibare iri munsi ya 2,000. Amwe mu matsinda y’abagore muri iki gihugu akavuga ko hari abakuramo inda mu buryo bunyuranyije n’amategeko barenga 200,000—rimwe na rimwe bakajya no hanze y’igihugu.

Icyemezo cyo guhagarika iki gikorwa muri iki gihugu kibayeho nyma y’uko guverinoma y’abaturage y’u Buhirandi yari imaze igihe isaba ko iri tegeko ryahindurwa. Bikaba ari ubwambere iri tegeko rihinduwe kuva mu mwaka wa 1993.

Bamwe mu bakurikirana uburenganzira bwa muntu bavuga ko iki cyemezo cyafashwe ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu (by’umwihariko igitsina gore). 

Agnieszka Kubal umwarimu muri Kaminuza ya i London (mu Bwongereza), we avuga ko ibi byafatwa nko kutizere ko umugore afite uburenganzira bwo guhitamo.

Ubu umugi wa Warsaw wigaruriwe ahanini n’abagore bigaragambya kuva ejo hashize, bitewe n’iki cyemezo—abenshi bijujutira ko abagore batumvwa muri iki gihugu.

Src: BBC&CNN 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND