RFL
Kigali

Canada: Umuraperi Armanie yashyize hanze indirimbo 'Kuki' ishingiye ku nkuru mpamo ivuga uburyo umuntu agira ineza abe bakiturwa inabi-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:23/10/2020 21:55
0


Umuraperi ukomeje kwerekana ko akataje muri muzika Nyarwanda, Armanie, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Kuki' ikubiyemo amagambo yerekana uburyo umubyeyi w’umuntu ashobora kugira ineza ariko igihe atabarutse abasigaranye abe bakabafata ku bw'izindi nyungu bagamije.



Armanie uba mu gihugu cya Canada, mu minsi yashize nibwo yasangije abakunzi be indirimbo yise “Sigaho” irimo amagambo yigisha rubanda kwigira muri byose kuko ak'imuhana kaza imvura ihise. Ahise akurikizaho iyitwa 'Kuki', aho aba yibaza uburyo umuntu yakiturwa inabi kandi abe bararanzwe n’ibyiza.


Armanie, aganira na Inyarwanda.com nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo 'Kuki' avuga ko irimo ubutumwa buremereye kandi ibyo yaririmbye bibaho kenshi mu gihe wenda nk’umubyeyi w’umuntu atabarutse abana be bagafatwa nabi.

Armanie, yagize ati ”Indirimbo yajye 'Kuki' ni inkuru mpamo yabaye ku muntu tuziranye, inkuru yamubayeho, yakuze afite ababyeyi be bose kandi bacyize ku buryo yari afite ibyo yifuzaga byose gusa byaje guhinduka ubwo ababyeyi be bapfaga maze akajya kuba mu miryango bakamufata nabi bakanigarurira imitungo y'ababyeyi be bose bakajya bamukoresha imirimo yo mu rugo n’ibindi bibi. 

Gusa amaze gukura Imana yabanye nawe maze abona ubuzima bwiza gusa ntiyifuza kugirira nabi abari baramugiriye nabi kuko nabo bari basigaye baracyennye arko we yarababonye arabafasha  kuko ntawagira nk’undi. Bityo, aha buri wese yakuramo isomo rikomeye, nk’umuhanzi nashakaga guha inyigisho abantu bose bari ku isi ko bakwitwara neza bakarangwa n’urukundo bagakundana, bityo n’ababakomokaho bagakundana isi ikaba nziza”.


Niyonsenga Jean Claude Armand (Armanie), uba mu mujyi wa Halifax. Yageze muri Canada agiye kongera ubumenyi nk’umunyeshuri. Afite indirimbo hafi 6 zikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Indirimbo ze ni; “Ivu rihoze”, “Rurarya” “Akadasohoka” (Indirimbo yakunzwe na benshi), “Make It Higher” “Sigaho” imwe mu ziri gukundwa n’abatari bake na “Kuki” ariyo ndirimbo nshya.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KUKI' YA ARMANIE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND