RFL
Kigali

Rugamba wegukanye irushanwa Hanga Higa yakoze indirimbo ivuga ku bibi n’ibyiza by’iterambere abantu basamiye hejuru-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/10/2020 14:25
1


Umuhanzi Rugamba Claude wegukanye irushanwa ry’umuziki rya Hanga Higa 2019, yasohoye amashusho y’iyi ndirimbo ye mbere yise ‘Byaroroshye’.



Rugamba Claude ni umuririmbyi akaba n’umusizi w’umutaramyi uzi gucuranga piano na gitari. Ni umwe mu bahanzi babarizwa muri Label yitwa The Boss yashinzwe n’umunyabigwi mu muziki Alain Mukurarinda [Alain Muku].

Yatangiye gufashwa n’iyi Label nyuma y’uko yegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa ry’umuziki rya Hanga Higa ryasojwe ku wa 15 Ukuboza 2019.

Rubamba yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo ‘Byaroroshye’ agamije kugaragaza itandukaniro ry’ubu ndetse na kera mu kwerekana ko ab’iki binjiye mu isi nshya itandukanye n’iya kera. 

Hari aho uyu muhanzi aririmba agira ati “Ukicara ukandika ibarwa ukohereza n'udutima (hari kera) ubu umwandikira ubutumwa ukohereza n'udutima (byaroroshye) mu byukuri.”

Rugamba yanavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu kugaragaza ibyiza n’ibibi by’ubu ‘kugira ngo ibyiza bitizwe umurindi ariko kandi ibibi tubikosore’.

Avuga ko abanyarwanda bakwiye gukomera ku muco w’abo ‘iby’abahandi byaza’ bagashishoza bakandi bagashungura kugira ngo basigarane ibyiza gusa. Ati “Ibibangamye duce ukubiri nabyo.”

Uyu musore yavuze ko nyuma yo gusohora amashusho y’iyi ndirimbo ‘Byaroroshye’ afite gahunda yo gukomeza umuziki kandi agakora indirimbo nziza gusa.

Rugamba yavuze ko yinjiye mu muziki afite intego yo ‘gukora ibihangano bidasaza kandi byumvwa na buri wese mu kigero arimo kandi bikaba ibihangano birimo ubuhanga’.

Asaba abantu kumushyigikira no kumuha ibitekerezo mu rugendo rw’umuziki yinjiyemo nk’umuhanzi wigenga.

Amashusho (Video) y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Fayzo Pro uri mu bagezweho muri iki gihe. Amaze gukora amashusho y’indirimbo nyinshi za benshi mu bahanzi babarizwa muri Label ya Alain Muku.

Umuhanzi Rugamba Claude wegukanye irushanwa ry'umuziki rya Hanga Higa yasohoye indirimbo ya mbere

Rugamba yasohoye indirimbo 'Byaroroshye' agaragaza ibibi n'ibyiza by'iterambere ry'iki gihe, avuga Abanyarwanda bakwiye gukomera ku muco

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BYAROROSHYE' Y'UMUHANZI RUGAMBA CLAUDE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • RUGAMBA3 years ago
    UMEZUT





Inyarwanda BACKGROUND