RFL
Kigali

Tonzi yasohoye indirimbo 'Shukuru' iri mu Giswahili ayitura umuntu wese uzi ko kubaho kwe gushingiye ku Mana-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/10/2020 10:27
0


Umuhanzikazi Uwitonze Clementine [Tonzi] yamaze gushyira hanze indirimbo 'Shukuru' irimo amagambo yo gushima Imana ku bwa byinshi byiza yakoze. Ni indirimbo iri mu rurimi rw'Igiswahili akaba yarayikoze asubiramo indirimbo ye 'Shima Imana' yakunzwe n'abatari bacye mu gihe cyashize.



"Ni indirimbo iri mu rurimi rw'Igiswahili, ni indirimbo ivuga ngo shima Imana, ni version y'Igiswahiri ariko y'indirimbo yanjye yitwa Shima Imana. Ni indirimbo yakunzwe n'abantu benshi ariko kubera igihe yakorewe, hashize igihe, ama studio yari ataraza, mbese umuziki ntabwo wari ufite ireme nk'ubungubu". Aya ni amagambo ya Tonzi ubwo yasobanuriraga INYARWANDA byinshi kuri iyi ndirimbo ye yise 'Shukuru'.

Yavuze ko ari indirimbo y'umuntu wese uzi ko kubaho kwe gushingiye ku Mana. Ati "Ni indirimbo y'umuntu wese uzi ko kubaho kwe gushingiye ku Mana". Yavuze ko iyi ndirimbo ye ifite ubutumwa yifuza ko buri muntu wese yakumva, akaba ari nayo mpamvu yayikoze mu buryo bw'amashusho ashushanyije (Animated video) kuko ari uburyo bwihutisha ubutumwa umuhanzi yatanze binyuze mu ndirimbo.


Tonzi yasubiyemo indirimbo ye 'Shima Imana' yakunzwe cyane ayikora mu Giswahili

Tonzi yavuze ko abantu benshi bagiye bamusaba cyane iyi ndrimbo, aza gufata umwanzuro wo kuyikora mu rurimi rw'Igiswahili yifashishije ababizobereyemo bagendeye ku magambo agize indirimbo ye y'Ikinyarwanda, 'Shima Imana'. Yavuze ko irimo amagambo buri umwe yafata nk'isengesho by'umwihariko abakristo kuko gusenga Imana kuri bo ari ubuzima.

Ati "Ni amagambo ya buri munsi, nk'umukristo nzi ko gushima Imana ni ubuzima bw'abizera Imana kuko kubaho, ibyo umuntu ageraho nta kintu na kimwe umuntu yakwishoboza adafite Imana, nawe ni ubuntu wagiriwe kuba ukiriho, ntabwo ari imbaraga zawe, ibyo byose ujye wibuka kubishima kuko iturinda, ntabwo isinzira, nta n'ubwo ihunikira, ihora iturinda iteka, ihora idufitiye imigambi myiza".

Tonzi yashimiye umuntu wese wagize uruhare kugira ngo iyi ndirimbo ikorwe. Yashimiye cyane InyaRwanda ishyigikira abahanzi bose nawe arimo, ashimira byimazeyo Alpha Entertainment bamuba hafi buri gihe, Clement The guitalist wamufashje kuyikora nk'uko nawe yabishakaga, ashimira uwamufashije kuyishyira mu Giswahili ari we Jado, anashimira Producer Livingstone ndetse n'uwakoze animation. 

REBA HANO 'SHUKURU' INDIRIMBO NSHYA TONZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND