RFL
Kigali

Jay P Acoustic Man wabyinnye mu ndirimbo z’abahanzi bakomeye yinjiye mu muziki-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/10/2020 10:39
0


Umuhanzi ubifatanya no kubyina, Kwibwimana Jean Paul wahisemo izina ry’umuziki rya Jay P Acoustic Man, yinjiye mu muziki asohora amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise ‘Famous’ ivuga ku buzima ibyamamare bicamo.



Mu mezi atanu ashize Jay P yasohoye indirimbo yitwa ‘Romantic’ itarumviswe cyane. Nawe avuga ko ‘Famous’ ariyo ntangiriro y’urugendo rw’umuziki we mu buryo bw’umwuga.

Uyu muhanzi kandi mu mezi atanu ashize yaririmbye asubiramo indirimbo z’abahanzi zirimo ‘Ntiza’ ya Mr Kagame yakoranye na Bruce Melodie, ‘Ndaryohewe’ yaririmbyemo abahanzi b’ikiragano gishya, ‘Zoli’ ya Nel Ngabo n’izindi.

Izi ndirimbo yazisubiyemo yifashishije gitari nk’igicurangisho cyihariye azi mu muziki byanatumye yita ‘acoustic man’.

Yabwiye INYARWANDA ko mu 2017 ari bwo yagize inyota yo gukora umuziki akabya inzozi ze mu 2019 ubwo yaririmbaga mu maserukiramuco akomeye yabereye mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, Tanzania n’ahandi.

Uyu musore yavuze ko yinjiye mu muziki afite intego yo ‘kubera benshi ikitegererezo muri muzika’. Avuga ko yibanda ku njyana ya RnB ariko kandi n’izindi njyana abashaka kuzikora mu buryo bwiza.

Jay P ni umusore w’imyaka 23 y’amavuko uvuka mu muryango w’abana batanu. Ni umwana wa kane wakuranye impano yo kuririmba yiyumvise mo akiri muto, ndetse yagiye abigaragaza uko iminsi yicumaga.

Uyu musore ni umwe mu baririmba mu bukwe mu gihe cyo gusohora abageni, aririmba mu bitaramo bizwi nka Karaok, mu birori by’isabukuru y’amavuko n’ibyo gusezera ku mukobwa uba witegura kurushinga.

Urugendo rw’umuziki we ruhera mu 2017, ariko akiri muto yifuzaga gukora umuziki ndetse yajyaga anyuzamo akabyina.

Uyu musore yabyinnye mu mashusho y’indirimbo ‘Afro’ y’umuhanzi Mani Martin yakoranye na Eddy Kenzo, ‘People’ y’umuhanzi ugezweho Davis D, ‘Bikongore’ ya Marshall na Jay Polly n’izindi.

Umuhanzi Jay P yinjiye mu muziki asohora amashusho y'indirimbo yise 'Famous' ivuga ku buzima bw'ibyamamare


Uyu muhanzi yavuze ko afite intego yo gukora umuziki benshi bakamufatiraho urugero

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FAMOUS' Y'UMUHANZI JAY P ACOUSTIC MAN

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND