Iyi nkuru yo muri Uganda irababaje! Bitewe n’ingamba zo gufunga no guhagarika ibikorwa by’imibereho byabaye ku isi hose kubera coronavirus, hirya no hino habayeho ibintu bitari byiza birimo gutwita, gufata ku ngufu, ubujura ubwicanyi ndetse n’ibindi,
Umuhungu w'imyaka 17 yateye inda bashiki be bombi bafite
imyaka 16 na 14. Uyu mwana muto yahoze akundana na bashiki be bombi mu gihe cyo
gufunga kubera icyorezo cya Coronavirus, muri kiriya gihe, nta wundi muntu
basigaranaga mu rugo kuko umubyeyi wabo umwe bafite ari we nyina yabaga yagiye gushaka imibereho kugira ngo
abana be barye.
Rimwe ari muri weekend rero ubwo nyina atari yagiye ku
kazi, yafashe umwanya uhagije wo kwita ku bana be noneho atangira kubona
ibimenyetso bidasanzwe byo gutwita ku mukobwa we mukuru, urumva rero akimubona
yaramuhamagaye aramuganiriza biza kurangira umwana avuze ko yaryamanye na
musaza we.
Birumvikana umubyeyi yaguye mu kantu abura icyo akora ariko mu
gihe yari agikomeje iperereza aza no gusanga undi mukobwa we w’imyaka 14 atwite
asanga na we yaratewe inda na musaza we, umubyeyi byaramurenze abura inyifato
ariko abanza kubaza umuhungu we ko ari we wateye inda bashiki be na we
atazuyaje arabyemera.
Kuva ubwo umubyeyi yahise ata ubwenge abura ayo amira n’ayo
acira na cyane ko ari umukristo aribaza niba areka abakobwa be bakazabyarira
musaza wabo cyangwa se niba yabemerera gukuramo izo nda zombi.
Src: Thesprintmagazine.com
TANGA IGITECYEREZO