Mu bucuti, rimwe na rimwe umuntu agira ubwoba agatinya ibibi. Yego, ibyo byiyumvo ni ibisanzwe! Nta muntu wifuza gutangira ikintu kitazaramba. Ni byiza kubona ibimenyetso hakiri kare hanyuma ukikiza ibishoboka byose bishobora kubabaza umutima wawe bikawushengura.
Mu buzima busanzwe birashoboka ko wakundana n’umuntu ariko
ejo mugashwana bitewe n’impamvu runaka gusa na none hari ubwo umusore mukundana
ashobora kukwanga ariko ntabikwereke, aha rero hari ibimenyetso ushobora kugenderaho kugira ngo umenye ko mutazigera mubana.
Bimwe muri ibyo bimenyetso ni ibi bikurikira:
Abahoze ari inshuti ze bose abita abasazi: Nubwo umusore
mukundana akubwira ko yakundanye n’abandi bakobwa benshi, iyo umubajije uko bari
bameze akubwira ko bose ari abasazi, iki ni ikimenyetso gifatika kikwereka ko
nawe azakwita umusazi vuba aha.
Ntabwo aba ashaka ko muganira ku bijyanye n’ubukwe: Niba
umusore mukundana atifuza kuvuga kuri gahunda z’ubukwe, ndakumenyesha ko ubukwe
bwanyu uzabutegereza igihe kirekire niba utamwigobotoye, icyo ni ikimenyetso
kikwereka ko atifuza kuzabana nawe.
Buri gihe akubwira ko ategereje igihe nyacyo: Niba umusore
mukundana buri gihe ahora aguha urwitwazo rw’uko ategereje igihe gikwiriye,
ntabwo abirimo, abaye ari umuntu ushaka gukora ikintu runaka agikora atitaye ku
ngaruka ariko niba ahora akubwira ko ategereje igihe cya nyacyo, nta muntu
ufite.
Ntabwo aba ashaka kukwerekana mu muryango we: Nubwo kukwereka umuryango we ntacyo bishobora kuvuga
kuko bitamubuza kuguca inyuma, ariko kuba adashaka kukujyana mu muryango we ngo
bakumenye bishobora kuba ikimenyetso cy’uko atazigera akurongora.
Akora uko ashoboye akakuba kure: Niba umusore mukundana
ashobora kumara igihe kinini mudahuye kandi nta mpamvu ifatika birashoboka ko
ashaka gutandukana nawe, iyo aza kuba ari umuntu ukigukunda koko yagerageza uko
ashoboye kose akabona umwanya muto wo kubonana nawe.
Ntashaka kukugaragaza mu ruhame: Niba umusore mukundana
adashaka kwereka abantu ko muri kumwe, birashoboka ko adashaka kwereka abantu
ko yafashwe, iki si ikimenyetso cyiza.
Ntakuvuga muri gahunda ye y’ejo hazaza: Niba umusore
mukundana atagushyira mu mishinga ye y’ahazaza ntabe ari na we utangiza
ibiganiro bijyanye n’umushinga w’ubukwe, ndakeka atagukunda.
Ikiganiro kijyanye n’ubukwe kimutera kurakara: Niba agira
ubwoba akarakara, akabura uko yifata mu gihe umubajije ibijyanye n’ubukwe,
ntabwo yiteguye kukurongora.
Src: Parledamour.fr
TANGA IGITECYEREZO