RFL
Kigali

Papa Francis abaye Papa wa mbere ushyigikiye abatinganyi ku mugaragaro ati "Ni abana b'Imana"

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:22/10/2020 16:50
1


Papa Francis Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi yashimangiye ko ashyigikiye ubutinganyi binyuze mu cyegeranyo kivuga ku batinganyi umuntu yavuga ko kigamije kwigisha no gusobanurira rubanda ko abatinganyi na bo bakeneye uburenganzira bwabo.



Iki cyegeranyo cyiswe “Francesco” cyamuritswe ku mugaragaro ejo hashize tariki 21 Ukwakira 2020 mu iserukiramuco mpuzamahanga Rome Film Festival. Iri serukiramuco riri kubera i Roma kuva tariki 15 z’uku kwezi rikazarangira kuya 25 Ukwakira 2020. Muri iki cyegeranyo Papa Francis hari aho yagize ati ”Abaryamana bahuje ibitsina bafite uburenganzira bwo kuba mu muryango. Ni abana b’Imana”.

Yakomeje avuga ko bidakwiye guhabwa akato mu muryango, cyangwa gutuma ubuzima bwabo busharira. Ashimangira ko abatinganyi bakwiye kwemerwa imbere y’amategeko no kugira umuryango. Abantu batari bake biganjemo abatinganyi bagize icyo bavuga kuri iki gitekerezo cya Papa. 

Uwitwa Cruz usanzwe ari umutinganyi wahuye bwa mbere na Papa Francis mu nama mu 2018, yavuze ko yatekerereje papa iby'imibereho ye undi nawe akamuhumuriza amubwira ko adakwiye kwiheba kuko yaremwe n’Imana. Ibi ngo byaramushimishije cyane kubona Papa yibonamo abatindanganyi.

Albert Nabonibo utuye i Kigali uryamana nabo bahuje ibitsina muri iki gitondo yabwiye BBC ko kuba Papa yabivuzeho ari intambwe ikomeye. Ati ”Byonyine kuba yabivuzeho ubwabyo ni intambwe ikomeye kuko n’ubundi ni urugendo”.


Nabonibo usanzwe ari umutinganyi yashimishijwe no kuba Papa abashyigikiye

Yakomeje avuga ko kubera ko sosiyete nyarwanda mu myumvire ikiri hasi abaryamana bahuje ibitsina badafite agaciro ku buryo batukwa, bakagaragurwa ndetse ngo n'aho batuye bikabasaba kwihisha. 

Yavuze ko ibi biterwa n’ubushake buke bw’abayobozi kuko ngo baramutse bavuze bati nabo ni abanyarwanda bagomba kubaho uko bashaka byahinduka. Nabonibo yongeyeho ko abanyarwanda baryamana nabo bahuje ibitsina bafite amahuriro n’ubwo atemewe n’amategeko akaba ayabereye umuhuzabikorwa.

REBA HANO ICYEGERANYO KIRIMO UBUTUMWA BWA PAPA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dukuzimana Oscar3 years ago
    Ntakigomba kubitangira bigombakubaho nkuko ijambor'Imana ribivuga ariko hahirwa unesha akageza imperuka kuko ariwe uzaba muri paradizo y'Imana. Amen





Inyarwanda BACKGROUND