RFL
Kigali

Menya ibintu 5 udakwiye guhatiriza mu rukundo

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:22/10/2020 13:42
1


Mu rukundo buri wese aba yifuza ko bimera neza ndetse bikagera kure yifuza. Gusa uko waba ushaka gukunda cyangwa gukundwa, hari ibintu bitaremewe guhatirizwa ahubwo bitwarwa gake bikagerwaho cyangwa ntibikunde.



Hari ibyo ushobora guhatiriza bikangiza urukundo. Niba ushaka kuba mu rukundo, banza wishyiremo ko buri kimwe kigenzwa gake maze wirinde guhatiriza ibi bintu by’ingenzi.

1. Kumara igihe runaka muri kumwe

Ntukwiriye guhendahendera umukunzi wawe kuguha igihe. Iyo ashaka kuguha umwanya ngo mube kimwe arabikora ariko iyo ubona atabishaka nyine ariheza. Kumuhatiriza kuguha umwanya sibyo bituma urukundo rugenda neza ahubwo bituma akora ibitamurimo bigatuma utabona ukuri ku mubano wanyu.

2. Wihatiriza umukunzi wawe kukubaha

Icyubahiro mu rukundo kirizana wimuhatiriza kukubaha. Ubusanzwe icyubahiro n’urukundo biragendana, niyo mpamvu n’umuhatiriza kukubaha uzaba unamuhata kugukunda. Umukunzi wawe akwiye kukubonamo agaciro n’akamaro bituma akubaha bitagombeye kumuhatiriza.

Dr Venessa Marie Perry, washinze umuryango wigisha ku rukundo rufite umurongo, avuga ko iyo abakundana bubahana binabaha kubana mu kinyabupfura no kumvana mu bibazo byose. Avuga ko iyo ibi bitizanye nta gahato biba ari ikimenyetso cy’uko uwo mukunzi ashobora kuba atariwe wawe by’ukuri.

3. Ntukwiye guhatiriza amarangamutima no kukwiyumvamo

Amarangamutima azanwa no kuba umuntu akwiyumva bugufi muri we. Kukwitaho nabyo bituruka ku kugukunda byimbitse akumva agomba kukugiraho inshingano n’uruhare mu buzima bwiza bwawe. Niba ibi bidashobora kuba ku mukunzi wawe utabimuhase, mureke agende.

Maria Lianos-Carbone, inzobere mu by’imibanire akaba n’umwanditsi w’ibitabo, amarangamutima no kwiyumvanamo aribyo bitandukanya urukundo nyarwo n’urwo umuntu ashobora kwihangishaho cyangwa ubucuti busanzwe.

Avuga ko amarangamutima Atari ikintu uhatiriza ahubwo ari ikintu cyubakwa bucye bucye binyuze mu gihe mumaranye n’ibiganiro bigiye kure mugirana.

4. Ibitwenge

Ubushakashatsi bugaragaza ko ibitwenge bigirira umumaro urukundo. Buvuga ko abakundana bakunze kwishimana bagasekera hamwe bakunze no kugumana. Jane Reardon inzobere mubujyanama avuga ko abakundana bakunze guseka bari hamwe bigaragaza ko bari kumwe koko kandi mubihe byose. Gusa avuga ko igihe ubona ibi bitwenge biva ku gahato, ngo ukwiye kwitonda ukareba ibitagenda neza.

5. Wikwihatiriza gusangira inyungu

Ubusanzwe iyo abantu binjiye mu rukundo, umwe atangira kwiyumvamo ko mugenzi we azakunda ibyo akunda, akishimira ibyo yishimira. Gusa burya ngo urukundo ruzima rushingira ku kuba buriwese uwo ariwe akaryoherwa n’itandukaniro rye na mugenzi we kandi akitwara nkawe ubwe.

N’ubwo mu rukundo ari byiza kugira ibintu mukunda kandi muhuriraho, singombwa guhatiriza mugenzi wawe gukunda ibyo ukunda cyangwa kwihata gukunda ibyo we akunda. Urukundo nyarwo ni urwo buri wese akora ibintu uko abyumva kuko ariwe aho kubikora ukundi ngo abe mugenzi we. Urwo ni rwo ruramba.

src: opera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iranzi3 years ago
    Nibyizagukundanamurakoze.





Inyarwanda BACKGROUND