RFL
Kigali

Dore amafunguro 8 atangaje Abanya-Nigeria barya - AMAFOTO

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:22/10/2020 13:11
1


Mu Kinyarwanda baca umugani ngo agahugu umuco akandi uwako. Hari ibisimba cyangwa ibimera abantu bamwe babona nk’ikibazo ndetse bakanabitinya mu gihe abandi babona ko ari imari ikomeye.



Nigeriya rero ni kimwe mu bihugu bifite abaturage bagira ubuhanga cyane ku bijyanye no gutegura amafunguro, bigatuma hari bimwe mu bintu bidasanzwe babasha gukoramo isosi. Dore urutonde rwa zimwe mu nyamaswa cyangwa udusimba utakeka ko abanya Nigeriya barya;

1. Inzoka



Abafungura inyama z’inzoka bakunze kuvuga ko ziryoha nko kurya ifi isanzwe. Muri Nigeria inzoka bazirya nk’ifunguro riryoshye kandi rikomeye ku buryo ugize amahirwe yo kuriryaho utamenye ibyo aribyo uhora wishyuza umutetsi kongera guteka ya sosi. Iyi ikorwamo isosi cyangwa ikaribwa yumutse nk’uko wateka ifi, maze kandi ikarishwa ibisanzwe warisha ifi, nk’umuceri, ubugari n’ibindi.

2. Akanyamasyo


Abafungura akanyamasyo bavuga ko kagira inyama iryoha nk’inkoko.

3. Ibishorobwa


Utu dusimba dukunze kuba mu biti cyangwa mu gishingwe kiboze. Ni inyama iryoshye mu gihugu cya Nigeria nk’uko mubona uburyo itunganywa ku mafoto.

4. Inyama z’imbwa


Umuco wo kurya imbwa wibanda cyane mu gihugu cya Nigeria ariko mu duce nka Akwa Ibom, Calabar no muri leta ya Ondo. Uyu muco wo kurya imbwa umaze kugenda unandura mu bice bitandukanye by’Afurika dore ko no mu Rwanda hakunze kumvikana abo inzego z’umutekano zafashe bayibaze bagambiriye kuyirya cyangwa kuyigaburira abakiriya mu tubari na za resitora.

5. Ingona


Abanya Nigeria b’abahanga mu kuroba barya ingona ndetse bakanazigurisha inyama.

6. Ibikeri


Ibikeri bikunze kuribwa muri leta ya Kwara kandi ababirya bavuga ko ari inyama iryoha cyane. Ishobora gutekwamo isosi cyangwa kotswa bitewe n’uko uwakishe yifuje kukirya. Abagitegura ngo bashobora no kongeramo ubundi bwoko bw’imboga kuburyo bakoramo isosi imeze neza.

7. Imbeba z’agasozi

Izi mbeba zo kugasozi usanga nazo ngo ari inyama iryoshye muri Nigeriya. Ubusanzwe ngo n’izo tubona mu mazu iyo bayibonye ntibayirebera izuba.

8. Insenene/ Inswa


Hari udusimba twitwa insenene cyangwa andi mazina bitewe n’aho umuntu akomoka. Utu usanga mu bice bitandukanye bya Afurika turibwa ndetse burya ngo tugira intungamubiri zikomeye. Muri nigeriya rero ngo ni inyama iribwa kandi ntarwikekwe mu gihe hari aho usanga zitorwa n’abana gusa cyangwa n’abakuru baziriyeho bakabikora rwihishwa.

Izi senene zikunze kugaragara mu bihe by’imvura nyinshi aho usanga abantu bazitora bakazitunganya bakazirya zikaranze.

Birashoboka ko hari inyama muri izi igutangaje cyangwa iyo ugize amatsiko yo kuzarya ukumva uko imera. Gira icyo uvuga ahandikirwa ibitekerezo.

Src: zikoko.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maitre kaboss3 years ago
    Kubijyanye n'inyama y'ighkeri ndatinye kbx





Inyarwanda BACKGROUND