RFL
Kigali

Menya ibyiza 5 byo kugaragariza uwo mukundana amarangamutima yawe ku karubanda

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:22/10/2020 11:47
0


Ubusanzwe ku bantu bakundana hari ibyo batinya gukorera mu maso ya rubanda kuko baba batinya icyo ababibona bari buvuge.



Gusa na none iyo bigeze ku kwitangira urukundo no gushaka icyatuma rugenda neza, ntacyo uwo ariwe wese uri mu rukundo adakora. Abantu benshi usanga bifuza ko abakunzi babo babakunda bitagira umupaka kabone n’iyo baba bari mubandi bantu.

Hari rero imimaro ikomeye kuba wakwita ku mukunzi wawe no kumugaragaro bifitiye urukundo rwawe.

 

1.  Bigaragaza ubushake ufite muri urwo rukundo

Iyo mubasha kwisanzura no kugaragaza urukundo rwanyu no hanze muri rubanda, biba bigaragaza ko mwifitiye ikizere kandi munyuzwe n’urukundo rwanyu. Bigaragaza ko utitaye cyane kubabareba kandi bishimisha uwo mukundana. Abenshi usanga iyo utinya kuganira nawe ngo abantu bababone cyangwa ukaba utapfa kumuhobera abantu bababona akeka ko hari ibyo wihisha cyangwa wenda ukaba umuca inyuma kuburyo udashaka ko abandi utendeka bamenya ko hari ibanga mufitanye. kubabana ho biba ari ikibazo gikomeye.

 

2. Bituma mwembi mwumva mwishimiwe

Kubura kwishimirwa n’uwo ukunda ni kimwe mu bitsitaza urukundo. Umwe mubakundana atangira kwikeka ko hari urwego yaba atagezaho kugukunda cyangwa ko utabona umuhate we muri urwo rugendo. Kuba rero wakunda kwishimira no kwereka amarangamutima uwo ukunda mu ruhame bimwereka ko akunyura kandi ko umwishimira.

 

3. Binezeza umukunzi

Ubusanzwe kuba umuntu yagira ibyiza agukorera mwiherereye mwaba muri mubandi akabihisha bitera urwikekwe. Iyo umukunzi wawe atijena ko muri kumwe, akakwitaho aho muri hose bituma unezerwa ugahora wumva ko uri uw’agaciro kandi koko ufite umuntu ukwitaho. Umukunzi utita uko rubanda rubabona mwikundanira aba agukunda by’ukuri.

 

4. Bibera abana urugero rwiza

Kwereka abana banyu uburyo wita ku mukunzi wawe n’uburyo umwitaho aho mwaba muri hose bibabera byiza cyane. Kubona ko mubanye neza, buri wese akunze undi kandi cyane nabo bibaha icyerekezo cy’uko bumva bagomba kubana n’inshuti zabo.

 

5. Bibabera umuhuza ukomeye no mubihe bitoroshye

Birashoboka ko mwarakaranya mu gihe muri murugo ariko iyo mwitoje kuguma gufatana ikiganza muri mubandi bituma koko mubikora mukisanga mwongeye kwihuza. Kuba mwarakaranya ariko mwagera muri rubanda mukaguma gufatana ibiganza byerekana uburyo koko muri abunganizi, mukundana kandi mudashaka uwabanyuzamo ijisho.

 

Gusa muri iyi nkuru nituvuga kwita ku mukunzi wawe no mubihe muri muri rubanda ntumwishishe, wumve kumushyigikira, kumuba hafi, kwishimirana mugaseka, gusangira no kudatandukana. Ntiwumve bimwe umuntu yakwita gushira amanegu ugasanga murasomana n’imbere y’abana muri rubanda, cyangwa ibindi byose ubona byabangamira ababireba aho kugira ngo bibabere urugero rwiza.

 

Src: opera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND