RFL
Kigali

Umukirigitananga Esther Niyifasha yasubiyemo indirimbo y'ibihozo ya Kamaliza-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/10/2020 9:24
0


Umukirigitananga byahamye Esther Niyifasha yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Laurette’ ya Kamaliza yasubiyemo yifashishije umujya wa gitari, mu rwego rwo guha agaciro uyu muhanzikazi no kuzirikana akamaro k’ayo mu gihe cyo gusohora abageni.



‘Laurette’ ni imwe mu ndirimbo zagwije igikundiro cyihariye cy’umuhanzikazi Kamaliza witabye Imana mu Ugushyingo 1996 azize impanuka.  

Ni umwe mu bakobwa barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda, ndetse yari afite ipeti rya Sergent mu ngabo zari iza RPA.

Indirimbo ye ‘Laurette’ yabaye isooko ya benshi yo gutangira urugendo rw’umuziki; ndetse mu bihe bitandukanye benshi bagiye basohora amashusho yayo bayisubiyemo, bavuga ko bayikunda n’ibindi bihangano bya Kamaliza.

Iyi ndirimbo kandi yabaye idarapo ry’umuziki wa Kamaliza, ku buryo hari benshi bari bazi ko Kamaliza yitwa ‘Laurette’.

Niyifasha yabwiye INYARWANDA ko yasubiyemo iyi ndirimbo ‘Laurette’ kubera akunda umuco Nyarwanda cyane. Avuga ko Kamaliza ari icyitegererezo ku muziki gakondo

Uyu muhanzikazi avuga ko we n’abandi bakomora kuri Kamaliza ‘Inganzo y’umwimerere y’agakondo cyacu’. Niyifasha yavuze ko iyi ndirimbo ‘Laurette’ asanzwe ayifashisha mu gihe cyose gusohora abageni.

Ati “Hari indirimbo za Kamaliza nkoresha mu kazi nsohora abageni. Imwe muri izo ni 'Laurette' ari nayo nakoreye ‘cover’.”

Uyu mukobwa asanzwe afite indirimbo z’umurya w’inanga gakondo n’izindi z’umurya wa kizungu (Gitari).

Esther avuga ko ‘Laurette’ ayifata nk’indirimbo y’ibihozo yandikanywe ubuhanga, iririmbirwa umukobwa ugiye kurushinga.

Uretse indirimbo ‘Laurette’, Kamaliza azwi no mu ndirimbo zirimo ‘Humura Rwanda’, ‘Naraye Ndose’, ‘Kamariza’ yamwitiriwe n’izindi nyinshi.

Esther yavuze ko yasubiyemo indirimbo 'Laurette' kuko akunda umuco Nyarwanda

Umukirigitananga Esther Niyifasha yifashishije gitari asubiramo indirimbo 'Laurette' ya Kamaliza

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'LAURETTE' ESTHER NIYIFASHA YASUBIYEMO

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND